Urukiko Rukuru

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

HATEGEKIMANA v UWIZEYE N’UNDI

[Rwanda URUKIKO RUKURU - RCA 00059/2023/HC/KIG (Badara, P.J.) 19 Kamena 2024]

Amategeko agenga imanza z’imbonezamubano – Amasezerano – Kugura umutungo utimukanwa – Icyemezo cy’iytandikisha ry’ubutaka - Ikigaragaza ko ubutaka cyangwa umutungo utimukanwa ari uw’umuntu runaka ni uko agomba kuba afite icyemezo cy’iyandikisha ryabwo. Uvuga ko ubutaka cyangwa umutungo utimukanwa wanditse ku wundi muntu ari uwe, afite inshingano yo kubigaragariza ibimenyetso.

Incamake y’ikibazo: Uwizeye yagurishije inzu iherereye mu karere ka Bugesera Umurenge wa Ntarama, uwitwa Hategekimana ku mafaranga 25.000.000 Frw bakora amasezerano y’agateganyo amwishyura 5.000.000 Frw andi anagana na 20.000.000 ayishyura kuri konti ya Uwizeye yari muri Unguka Bank kugirango hishyurwe umwenda yari afitiye iyo banki. Baje kujya kwa noteri kugirango habeho ihererekanya mutungo Uwizeye aha Sebukayire ububasha bwo kumugurishiriza iyo nzu ngo kuko we yari mu mahugurwa atabasha kuboneka maze habaho ubugure imbere ya noteri bitangirwa n’icyangombwa.

Uwizeye yaje gutanga ikirego mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge arega Hategekimana wari muramu we na se wabo Sebukayire avuga ko bamuriganije bakandika ko baguze kandi ari umwenda bari bamuhaye yari kuzabishyura nyuma aho yahawe 20.000.000 Frw yagombaga kwishyura yongeyeho 5.000.000 Frw akaba yaramuhaye ingwate y’iyo nzu.

Urukiko rwisumbuye rwemeje ko nta masezerano y’ubugure yabayeho kuko hakozwe amasezerano y’agateganyo gusa ariko hatigeze habaho amasezerano ya burundu imbere ya noteri maze rutegeka ko icyangombwa cy’umutungo cyatanzwe giteshejwe agaciro kandi ko uwo mutungo wakwandikwa kuri Uwizeye Francoise. Abaregwa baje kujurira mu Rukiko Rukuru maze narwo rusuzuma ikibazo cyo kumenya niba amasezerano y’ubugure yabaye hagati ya Hategekimana Jean Paul na Uwizeye Françoise ataragombaga guseswa kuko yakozwe mu buryo bukurikije amategeko.

Urega mu bujurire avuga ko Urukiko rwusmbuye rwafashe ibintu uko bitari kuko rwavuze ko nta masezerano ya burundu yabayeho kandi ubwo bari kwa Noteri hari amasezerano yakozwe ndetse akajyamo n’igiciro yerekeranye no kugura iyo nzu. Ayo masezerano akaba yarakozwe ku ruhande rwa Uwizeye hari Sebukayire yari yahaye ububasha bwo kumuhagararira.

Uwizeye asobanura ko inyandiko zakorewe imbere ya noteri ariko akirengagiza ko yakozwe mu buryo bw’uburiganya kuko habayeho guhendwa cyane ndetse n’amasezerano yabereye kwa Noteri Uwizeye akaba atarayagizemo uruhare kuko yakozwe hagati ya Hategekimana na Sebukayire.

Incamake y’icyemezo: Ikigaragaza ko ubutaka cyangwa umutungo utimukanwa ari uw’umuntu runaka ni uko agomba kuba afite icyemezo cy’iyandikisha ryabwo. Uvuga ko ubutaka cyangwa umutungo utimukanwa wanditse ku wundi muntu ari uwe, afite inshingano yo kubigaragariza ibimenyetso..

Ubujurire bwatanzwe bufite ishingiro.

Amategeko yashingiweho:

Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ingingo ya 111.

Imanza zifashishijwe:

RS/INJUST/RC 00010/2019/SC, Twizerimana na Manizabayo rwaciwe, n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 25/09/2020;

RS/INJUST/RC 00012/2021/SC, Ntagungira v Ntivuguruzwa n’abandi, rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 22/07/2022;

RCAA 00007/2023/CA-RCAA 00008/2023/CA, BUGABO n’undi na MUSABWASONI n’abandi rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 21/12/2023.

Urubanza

I.  IMITERERE Y’URUBANZA

[1]               Uwizeye Françoise yagurishije inzu ye ibaruye kuri UPI: 5/07/09/02/3998 iherereye mu karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama, Akagari ka Kanzenze, Umudugudu wa Kabeza, ayigurisha uwitwa Hategekimana Jean Paul bagirana amasezerano y’ubugure bw’agateganyo yo kuwa 24/7/2018 yabereye imbere ya noteri. Iyo nzu yagurishijwe miliyoni makumyabiri n’eshanu (25.000.000 FRW) yatanzwe mu byiciro, miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) yatanzwe kashi nyuma y’isinya ry’amasezerano naho miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) zishyuwe UNGUKA Bank muri compte y’ugurushije ariwe Uwizeye Françoise mu rwego rwo kugirango UNGUKA Bank yishyurwe umwenda iberewemo. Nyuma y’ayo masezerano y’agateganyo, tariki ya 6/9/2018 habaye amasezerano ya burundu yabereye imbere ya noteri, Hategekimana Jean Paul yandikwaho umutungo utimukanwa yaguze nk’uko bigaragazwa n’amasezerano y’ubukode burambye.

[2]               Uwizeye Françoise yatanze ikirego mu Rukiko rwisumbuye rwa Gasabo arega Hategekimana Jean Paul anagobokesha ku gahato Kavamahanga Alexandre, asaba gusesa amasezerano y’ubugure bw’inzu yo ku wa 24/07/2018. Impamvu ituma asesa ayo masezerano byatewe n’ikibazo yari afitanye  na UNGUKA Bank Ltd cy’umwenda yari yarananiwe kwishyura bashaka  kugurisha inzu ye muri cyamunara, mu kwandika aya masezerano se wabo witwa Kavamahanga Alexandre afatanyije na muramu we witwa Hategekimana Jean Paul bamushutse bandika ko agurishije inzu iri mu butaka bubaruye kuri UPI: 5/07/09/02/3998, nyamara baramugurije 20.000.000Frw kugira ngo yishyure Banki maze mu kubishyura azabungukire 5.000.000Frw, hanyuma namara kubishyura 25.000.000Frws bazamusubize ibyangombwa by’inzu ye. Iyi nzu ifite agaciro ka 80.000.000Frws, ko rero atashoboraga kuyigurisha kuri 25.000.000 FRW. Uwizeye Françoise yari yizeye ko se wabo atamuhemukira, bamusabye guha se wabo Kavamahanga Alexandre ububasha (procuration) bwo kuzamuhagararira mu ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka (mutation), arabikora. Uwizeye Françoise asaba Urukiko ko rwategeka ko ariya masezerano asheshwe kubera uburiganya yakoranywe, abaregwa bagategekwa kumuha indishyi z’akababaro n’amafaranga y’igihembo cya Avoka.

[3]               Hategekimana Jean Paul avuga ko amasezerano yakozwe n’abantu bakuru, bafite ikigero cyo hejuru cy’imyumvire kuko bose bafite byibura ikiciro cya kabiri cya kaminuza, akorwa neza mu buryo bukurikije amategeko, uguze abona ubutaka n’imitungo iburiho, ugurishije abona amafaranga yumvikanyweho, byose bikorerwa imbere ya Notaire, haba ihererekanya mu gihe cyagenwe mu masezerano. Hategekimana Jean Paul asaba ko ikirego cya Uwizeye Françoise kitahabwa ishingiro, agategekwa gutanga indishyi z’akababaro, amafaranga y’ikurikiranarubanza n’ay’igihembo cy’avoka.

[4]               Kavamahanga Alexandre (Sebukayire Alexandre) ntiyitabye kandi yaramenyeshejwe mu buryo bukurikije amategeko, maze bisabwe na Uwizeye Françoise, urubanza ruburanishwa adahari hashingiwe ku ngingo ya 57 y’Itegeko nº 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.

[5]               Mu rubanza RC 00050/2022/TGI/GSBO rwaciwe ku wa 29/12/2022 n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwemeje ko amasezerano y'ubugure yabaye ku wa 24/07/2018 hagati ya Uwizeye Françoise na Hategekimana Jean Paul ku butaka bubaruye kuri UPI: 5/07/09/02/3998 buherereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Ntarama, Akagari ka Kanzenze, Umudugudu wa Kabeza, asheshwe. Bityo amasezerano y'ubukode burambye yahawe Hategekimana Jean Paul akaba agomba guteshwa agaciro ubutaka bukandikwa kuri Uwizeye Françoise. Rutegetse Uwizeye Françoise gusubiza Hategekimana Jean Paul amafaranga 20.000.000Frws yamwishyuriye muri UNGUKA Bank, akanamuha n'inyungu zayo zingana na 8.298.170 Frw. Rutegetse Uwizeye Françoise guha Hategekimana Jean Paul amafaranga 100.000Frws y'ikurikiranarubanza n'amafaranga 500.000Frw y'igihembo cya Avoka. Rutegetse ko amafaranga 20.000 Frw Uwizeye Françoise yatanzeho ingwate y'amagarama ahwanye n'ibyakozwe muri uru rubanza.

[6]               Mu gufata icyo cyemezo, urukiko rwasanze amasezerano y’ubugure yabaye hagati ya Uwizeye Françoise na Hategekimana Jean Paul ari amasezerano y’ubugure y’agateganyo nk’uko nabo ubwabo bayise, amasezerano y’ubugure ya burundu akaba yaragombaga gukorwa ari uko hagiye kuba ihererekanya ry’uburenganzira ku butaka, ariko nta kigaragaza ko amasezerano y’ubugure ya burundu yigeze abaho kuko Hategekimana Jean Paul ntayo yabashije kugaragaza. Kuba ihererekanya ry’uburenganzira kuri uwo mutungo utimukanwa ryarakozwe nta masezerano y’ubugure bwa burundu abayeho, ni inenge ituma ayo masezerano ateshwa agaciro.

[7]               Hategekimana Jean Paul yajuririye uru rukiko rukuru, urubanza ruhabwa  No RCA 00059/2023/HC/KIG, ruburanishwa mu ruhame ku wa 20/06/2024, Hategekimana Jean Paul yitaba urukiko yunganirwe na Me Twizeyimana Theophile, abaregwa batibabye kandi baramenyeshejwe itariki y’iburanisha mu buryo bukurikije amategeko bituma baburanishwa badahari kubera ko impamvu itangwa na Uwizeye Françoise yo gusesa amasezerano y’umwunganizi we wari umuhagarariye ntashyireho undi ari uburyo bwo gutinza urubanza cyane ko avoka umuhagarariye yari yaragiye mu nama ntegurarubanza ndetse no kuba uregwa ari hanze y’igihugu agashaka ko urubanza rwazaburanishwa nyuma  y’umwaka arangije ubutumwa nabyo bigaragaza gutinza urubanza.

[8]               Mu myanzuro y’ubujurire no mu miburanire, Hategekimana Jean Paul n’umwunganira bavuga ko urukiko rwarafashe icyemezo cyo gusesa amasezerano yakozwe kuwa 24/07/2018 nyamara rwirengagije amategeko n’ibimenyetso byatanzwe kandi ayo masezerano afite andi ya burundu yayasimbuye yo kuwa 06/09/2018. Kuba Urukiko mu gufata icyemezo rwarashingiye ku butumwa ababuranyi bandikiranaga kuri whatsapp nyamara rwirengagije ko hari amasezerano rwahawe kandi yakorewe imbere ya Noteri. Barasaba indishyi z'akababaro zingana na 5.000.000 Frw, ikurikirana rubanza ringana na 2,000,000 Frw ndetse n'igihembo cy'avoka kingana na 1500,000Frw.

[9]               Uhagarariye Uwizeye Françoise avuga ko Urega mu bujurire avuga ko inyandiko zakorewe imbere ya notaire ariko akirengagiza ko yakozwe mu buryo bw’uburiganya bikaba arikimwe mubyo umucamanza yahereyeho ayasesa habaye vice de consentement (La lesion). Amasezerano yo kuwa 24/7/2018 yabaye hagati ya Uwizeye na Hategekimana ubwo yamugurizaga miliyoni makumyabiri bakumvikana kwazamusubiza makumyabiri n’eshanu (25.000 FRW) yamuhayeho garantie ya parcelle irikuburanwa. Amasezerano yo kuwa 6/9/2018 yakozwe hagati ya Hategekimana Jean Paul na Sebukayire wahozwe yitwa  Kavamahanga Alexandre muramu we akaba sewabo wa Uwizeye. Ni naho mu gika cya 15 urukiko rwemeje ko nta masezerano ya burundu yabaye kuko nyirubwite atayagizemo uruhare.

[10]           Ibibazo bigiye gusuzumwa muri uru rubanza ni ibi bikurikira

  Kumenya niba amasezerano  y’ubugure  yabaye  hagati  ya Hategekimana Jean Paul na  Uwizeye  Françoise  ataragombaga guseswa kuko yakozwe mu buryo bukurikije amategeko.

  Kumenya niba hari indishyi zatangwa muri uru rubanza.

II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA

Kumenya niba amasezerano y’ubugure yabaye hagati ya Hategekimana Jean Paul na Uwizeye Françoise ataragombaga guseswa kuko yakozwe mu buryo bukurikije amategeko.

[11]           Hategekimana Jean Paul n’umwunganira bavuga ko kuba urukiko mu gufata icyemezo rwaravuze ko mu gukora ihererekanya ry’umutungo uburanwa nta masezerano y’ubugure ya burundu yabayeho, asanga harabayeho kwitiranya ibintu uko bitari cyangwa kubyirengangiza nkana kubera ko zimwe mu nyandiko zuzuzwa na Noteri w’ubutaka mu gihe cyo gukora ihererekanya habamo inyandiko yitwa amasezerano y’ihererekanya ry’umutungo utimukanwa rishingiye ku bugure muri iyo nyandiko hagaragaramo igiciro kishyuwe n’uwaguze ubutaka. Bityo rero mu rwego rw’amategeko iyo nyandiko niyo ifatwa nk’amasezerano y’ubugure bwa burundu nk’uko bigaragazwa n’amasezerano y’ihererekanya ry’ubutaka yakozwe tariki ya 6/09/2018, ndetse harimo n’izindi nyandiko zitandukanye zose ziteganwa n’itegeko n’amabwiriza agenga ubutaka nk’inyandiko zikorwa mu gihe uburenganzira k’ubutaka buva k’umuntu bujya k’uwundi hashingiwe ku bugure ariko urukiko rwarazirengagije.

[12]           Uhagarariye Hategekimana Jean Paul n’umwunganira bavuga ko ingingo ya 4 y’amasezerano yo kuwa 24/07/2018 Uwizeye Françoise yagiranye na Hategekimana Jean Paul ivuga ko amasezerano ya burundu n’ihererekanya bigomba kuba byakozwe mu gihe kitarenze ukwezi kumwe habayeho ayo masezerano. Uwizeye Françoise yahaye Kavamahanga Alexandre Procuration yo kuwa 24//07/2018 kugirango azamuhagararire muri ibyo bikorwa byombi bitewe nuko we atari kuboneka ku mpamvu z’uko yarari mu mahugurwa i Huye, kuwa 06/09/2018 byagenze uko bari babyumvikanye nuko Kavamahanga Alexandre ahagararira Uwizeye Françoise, habaho amasezerano ya burundu ndetse n’ihererekanya nk’uko bigaragara mu nyandiko zitandukanye zibitswe n’ikigo cy’igihugu cy’ubutaka. izo nyandiko ubu ninazo shingiro yo kuba  Hategekimana Jean Paul atunze umutungo we mu buryo bukurikije amategeko.

[13]           Uhagarariye Uwizeye Françoise avuga ko Urega mu bujurire avuga ko inyandiko zakorewe imbere ya notaire ariko akirengagiza ko yakozwe mu buryo bw’uburiganya bikaba arikimwe mubyo umucamanza yahereyeho ayasesa habaye vice de consentement (La lesion). Amasezerano yo kuwa 24/7/2018 yabaye hagati ya Uwizeye na Hategekimana ubwo yamugurizaga miliyoni makumyabiri bakumvikana kwazamusubiza makumyabiri n’eshanu (25.000 FRW) yamuhayeho garantie ya parcelle irikuburanwa. Amasezerano yo kuwa 6/9/2018 yakozwe hagati ya Hategekimana Jean Paul na Sebukayire wahozwe yitwa Kavamahanga Alexandre muramu we akaba sewabo wa Uwizeye. Ni naho mu gika cya 15 urukiko rwemeje ko nta masezerano ya burundu yabaye kuko nyirubwite atayagizemo uruhare.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[14]           Impaka ziri muri uru rubanza zishingiye kumenya niba amasezerano y’ubugure yabaye hagati ya Hategekimana Jean Paul na Uwizeye Françoise ataragombaga guseswa kuko yakozwe mu buryo bukurikije amategeko.

[15]           Kuri iki kibazo, hari imanza zitandukanye zagiye zicibwa zumvikanisha ko ubugure bwemewe bw’umutungo utimukanwa ari ubwa bereye imbere ya noteri. Hari urubanza RCAA 00007/2023/CA-RCAA 00008/2023/CA, rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 21/12/2023, BUGABO Jean Pierre n’undi baburana na MUSABWASONI Asthérie n’abandi (igika cya 22). Muri urwo rubanza, urukiko rwasanze ikigaragaza ko ubutaka cyangwa umutungo utimukanwa ari uw’umuntu runaka ni uko agomba kuba afite icyemezo cy’iyandikisha ry’ubutaka kimwanditseho, ibicyanditseho bifatwa nk’ukuri kudashidikanywaho. Uvuga ko ubutaka cyangwa umutungo utimukanwa wanditse ku wundi muntu ari uwe, afite inshingano ikomeye yo kugaragaza ibimenyetso bidashidikanywaho kandi by’ukuri byerekana uburyo ubwo butaka cyangwa uwo mutungo utimukanwa ari uwe koko n’aho awukomora, ku buryo ibyo bimenyetso bishingirwaho hateshwa agaciro icyangombwa cy’ubutaka.

[16]           Hari urubanza N˚ RS/INJUST/RC 00010/2019/SC rwaciwe ku wa 25/09/2020, n’urukiko rw’Ikirenga haburana TWIZERIMANA Théoneste na MANIZABAYO Kennedy, hagobokeshwa HAFASHIMANA Elias. Urukiko rw’Ikirenga rwasanze amasezerano y’ubugure bw’ubutaka yakozwe mu buryo bw’inyandikompamo niyo agira agaciro. Uwaguze hakozwe amasezerano mu buryo bw’inyandiko bwite, ubugure bwe buba ari imfabusa. Hari kandi urubanza RS/INJUST/RC 00012/2021/SC rwaciwe kuwa 22 Ukwakira 2022 n’urukiko rw’ikirenga narwo rwemeje ko ku bijyanye n’ubugure bw’umutungo utimukanwa, kwemeranya kw’abagiranye amasezerano ku kintu no ku kiguzi ubwabyo ntibihagije, ahubwo hari n’ibindi bigomba kubahirizwa nko kuba mu ikorwa ry’amasezerano no kuyashyiraho umukono bigomba gukorerwa imbere y’umukozi ubifitiye ububasha, bitaba ibyo amasezerano y’ubugure akaba nta gaciro afite.

[17]           Urukiko rurasanga muri uru rubanza Hategekimana Jean Paul yaraguze umutungo utimukanwa mu buryo bukurikije amategeko kuko ubugure bwe bwabereye imbere ya noteri yandikwaho ubutaka yaguze.

[18]           Urukiko rurasanga ubugure bwabaye hagati ya Hategekimana Jean Paul na Uwizeye Françoise butaragombaga guseswa kubera ko bwakurije amategeko kandi Uwizeye Françoise nta kintu kidasanzwe cyari gutuma yemera gukora ihererekanya ry’umutungo we mu gihe yabonaga ko harimo uburiganya. Ikindi nta kimenyetso atanga gishobora kuvuguruza ubwo bugure bwabereye imbere ya noteri bityo Hategekimana Jean Paul yagumana inzu yaguze mu buryo bukurikije amategeko.

Kumenya niba hari indishyi zatangwa muri uru rubanza

[19]           Hategekimana Jean Paul n’umwunganira bavuga ko Uwizeye Francoise yamushoye mu manza z'amahugu kandi bikaba byarateye Hategekimana Jean Paul igihombo gikomeye kubera gusiragizwa mu nkiko kandi bitewe nuko Hategekimana Jean Paul atuye mu mahanga  gukurikirana  urubanza biramugora cyane ndetse bikanamuhenda. Arasaba indishyi z’akababaro zingana na 5.000.000 FRW, ikurikirana rubanza ringana na 2,000,000 Frw ndetse n'igihembo cy'avoka kingana na 1.500.000 Frw.

[20]           Uwizeye Francoise avuga ko ibisabwa n’urega ntabyo yahabwa kuko niwe wanze kumvikana ngo bakemure ikibazo nk’uko bari babyumvikanyeho mu masezeranyo yo kuwa 24/7/2018.

[21]           Ingingo ya 111 y’itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko ikirego cy’amafaranga y’ikurikiranarubanza ni ikirego gishamikira ku kirego cy’iremezo kigamije kwishyuza ibyakoreshejwe mu rubanza. Ikirego cy’amafaranga y’ikurikiranarubanza kiburanishirizwa rimwe n’ikirego cy’iremezo. Gishobora kandi kwakirwa kikanaburanishwa n’iyo ikirego cy’iremezo cyaba kitakiriwe.

[22]           Ingingo ya 26 y’amabwiriza N° 01/2014 agena ibihembo mbonera by’abavoka ivuga ko Avoka w‟urega wateguye dosiye n‟inyandiko ashobora gusaba igihembo fatizo kiri hagati y’amafaranga 500.000 n‟amafaranga 5.000.000, cyongerwaho, iyo hari imyenda yagarujwe nawe ubwe cyangwa n‟intumwa ye, igihembo cyinyongera cyo kwishyuza, kibarwa hakurikijwe ijanisha riteganywa mu gace ka II k’ingingo ya 23. Avoka w‟uregwa agena ibihembo bye akurikije agaciro k’ikiburanwa, ingorane iri mu rubanza, hamwe n’ibyo agomba kubanza gukora byose, ndetse n’ingaruka z’icyemezo cyafashwe, ariko igihembo ntikijye munsi y’amafaranga

500.000 kandi ntikirenge amafaranga 3.000.000.

[23]           Urukiko rurasanga Hategekimana Jean Paul yahabwa na Uwizeye Francoise igihembo cy’avoka n’amafaranga y’ikurikiranarubanza angana na miliyoni imwe (1.000.000 FRW) kubera ko yashomwe mu manza zitari ngombwa kuko ubugure bwabaye bwakurikije amategeko.  Izindi ndishyi zisabwa na Hategekimana Jean Paul nta shingiro zifite kubera ko atazitangira ibimenyetso.

III.         ICYEMEZO CY’URUKIKO

[24]           Rwemeje ko ubujurire bwatanzwe na Hategekimana Jean Paul bufite ishingiro kuri bimwe;

[25]           Rwemeje ko imikirize y’urubanza RC 00050/2022/TGI/GSBO rwaciwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ihindutse kuri byose;

[26]           Rutegetse ko Hategekimana Jean Paul agumana ubutaka bumubaruyeho kuri UPI: 5/07/09/02/3998 buherereye mu mudugudu wa Kabeza, akagari ka Kanzenze, umurenge wa Ntarama, akarere ka Bugesera;

[27]           Rutegetse Uwizeye Francoise guha Hategekimana Jean Paul amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’avoka angana na miliyoni imwe (1.000.000 FRW) no kumusubiza ingwate y’amagarama ingana n’ibihumbi mirongo ine (40.000 FRW).

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.