Urukiko Rukuru

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

Re NZIGIYIMANA

[Rwanda URUKIKO RUKURU – RAD00004/2024/HC/KIG (Uwamariya, J.P.) 31 Gicurasi 2024]

Amategeko agenga imanza z’ubutegetsi – Urugaga rw’Abavoka – Kuba umwavoka – Kurahirira kuba umwavoka – Kutagaragaza ukuri muri dosiye isaba kwinjira mu rugaga rw’abavoka bibonetse mbere yo kurahira, ni inenge ituma ukurwa ku rutonde rw’abagomba kurahira.

Incamake y’ikibazo: Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwakuye Nzigiyimana ku rutonde rw’abanyamategeko bagombaga kurahirira kuba abavoka ku mpamvu zuko atarumenyesheje ko yahawe ihanagurabusembwa nyuma yo gukatirwa n’inkiko, igifungo cy’imyaka ibiri. Yatakambiye Inama y’Urugaga ariko ntiyasubizwa bituma atanga ikirego muri uru Rukiko Rukuru asaba ko iki cyemezo gikurwaho maze agasubizwa uburenganzira bwe bwo kurahira kuko yari yujuje ibisabwa.

Mu gusuzuma iki kirego cya Nzigiyimana, Urukiko rwafashe icyemezo cyo guhamagaza Urugaga rw’abavoka mu Rwanda kugira ngo rugire icyo ruvuga kuri icyo cyemezo rwafashe, maze rusobanura ko Urega yakuwe ku rutonde rw’abarahirira kuba abavoka kuko muri dosiye ye yatanze atavugushije ukuri ko yakatiwe n’inkiko igifungo cy’imyaka ibiri, nyuma akaza guhabwa ihanagurabusembwa bityo, ibi bikaba ari uguhisha amakuru, bigaragaza kutaba inyangamugayo mu gihe ari ryo shingiro ry’umwuga w’ubwavoka. Urugaga kandi rwasabye ko iki kirego kitakirwa kuko Urega yagitanze nk’inyandiko nsobanurakirego itanzwe n’umuburanyi umwe, kandi yaragombaga kururega kuko harimo impaka.

Uru Rukiko rwabanje gusuzuma ikibazo cyo kumenya niba iki kirego cy’Urega cyaragombaga kwakirwa kigasuzumwa kuko Uregwa avuga ko cyatanzwe hirengagijwe ko kirimo impaka, akaba atari n’ubwa mbere gisuzumwe n’uru rukiko kuko no mu rubanza RAD00016/2023/HC/KIG rwagisuzumye rukemeza ko ikirego kitakiriwe. Indi mpamvu yari gutuma iki kirego kitakirwa ngo ni uko hari imihango Urega atabanje kubahiriza ijyanye no kubanza kumenyesha umwanditsi w’Urugaga.

Ikindi kibazo cyasuzumwe muri uru rubanza, ni icyo kumenya niba guhabwa ihanagurabusembwa k’Urega byari gutuma arahirira umwuga w’ubwavoka, aho avuga ko yari yatanze ibyangombwa byose byasabwaga nkuko byari mu itangazo ryahamagariraga abashaka gukora umwuga w’ubwavoka, akaba yari yatsinze n’ibizami byose ndetse akaza no kumenyeshwa ko yemerewe kwinjira muri urwo Rugaga, akishyura n’amafaranga yo kwiyandikisha. Akomeza avuga ko, nyuma yo guhabwa ibaruwa imukura ku rutonde rw’abarahira yandikiye Inama y’Urugaga ariko ntiyamusubiza maze aregera aru Rukiko, akaba arusaba gukuraho icyo cyemezo kimubuza kurahira, kuko yari yujuje ibyangombwa biteganywa n’itegeko kugira ngo abe umwavoka, n’ihanagurabusembwa yahawe mu rubanza RP0013/2020/HC/MUS rikaba ryarakuyeho inkurikizi z’igihano.

Kuri icyo kibazo, Urugaga rw’Abavoka ruvuga ko, Urega yakoze ibizami byo kwinjira mu Rugaga akabitsinda, ariko ubwo yasabaga kwinjiramo ntaho yigeze agaragaza ko yigeze gukatirwa n’inkiko cyangwa ngo anagaragaze urubanza avuga rwamuhaye ihanagurabusembwa, ahubwo akaba yaratanze icyangombwa kigaragza ko atigeze akatirwa. Ibi bikaba ari byo byashingiweho akurwa ku rutonde kuko nta kuvugisha ukuri cyangwa ubunyangamugayo yagaragaje, mu gihe aribyo byakagombye gushingirwaho mu mwuga w’ubwavoka yari agiye kurahiririra.

Incamake y’icyemezo: Kutagaragaza ukuri muri dosiye isaba kwinjira mu rugaga rw’abavoka bibonetse mbere yo kurahira, ni inenge ituma ukurwa ku rutonde rw’abagomba kurahira. Bityo, Nzigiyimana Chem ntiyakwitwazwa ko yahawe ihanagurabusembwa mu gihe atigeze abigaragaza muri dosiye ye, bituma akemangwa ku bunyakuri n’ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo, maze akurwa ku rutonde rwabagombaga kurahirira kuba abavoka.

Ikirego nta shingiro gifite.

Amategeko yashingiweho:

Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ingingo ya 259.

Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko, ingingo ya 49.

Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ingingo ya 83, 189 n’iya 190.

Itegeko Nº 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, ingingo ya 6.

Imanza zifashishijwe:

RS/INJUST/RAD00003/2022/SC, Rukundo Innocent, rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 14/04/2023.

Urubanza

I. IMITERERE Y’URUBANZA

[1]               Ku wa 29/11/2023 Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda bwamenyesheje Nzigiyimana Chem ko yakuwe ku rutonde rw’abanyamategeko bagombaga kurahirira kuba abavoka ku wa 30/11/2023 ku mpamvu zuko hari amakuru yamenyekanye ko yigeze gukatirwa n’inkiko, ndetse akaba yarasabye gukurwaho ubusembwa akabyemererwa, kandi ibyo bikaba bihabanye n’inshingano kugira ngo umuntu yemererwe kuba umwavoka.

[2]               Ku wa 01 Ukoboza 2023, Nzigiyimana Chem yatakambiye Inama y’urugaga (conseil de l’ordre) kugira ngo asubizwe uburenganzira bwe arahire ariko ntiyasubizwa, bituma ku wa 31/01/2024 aregera uru Rukiko arusaba gukuraho iki cyemezo agasubizwa uburenganzira bwe kuko yari yujuje ibisabwa.

[3]               Urukiko rwasuzumye iki kirego, rufata icyemezo cyo guhamagaza Urugaga rw’abavoka muri uru rubanza kugira ngo rugire icyo ruvuga kuri iki cyemezo rwafashe, ku wa 03/05/2024 Urugaga rwitabye ruhagarariwe na Me Muhirwa Ngabo Audace, avuga ko Nzigiyima Chem yakuwe ku rutonde rw’abagombaga kurahirira kuba abavoka kuko muri dosiye yatanze atavugishijje ukuri, kuko atigeze ahingutsa ko yigeze gukatirwa igifungo cy’imyaka ibiri, kandi ko yahawe ihanagurabusembwa, guhisha ayo makuru bikaba bigaragaza kutaba inyangamugayo no kutavugisha ukuri, kandi ari ryo shingiro ry’umwuga yari agiye kurahirira.

[4]               Avuga ko ariko n’ikirego cya Nzigiyimana kitagombaga kwakirwa kuko yagitanze nk’inyandiko nsobanurakirego itanzwe n’umuburanyi umwe kandi kirimo impaka, akaba yaragombaga kurega urugaga rw’abavoka.

[5]               Avuga ko na none ashingiye ku ngingo ya 79 y’Itegeko No 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho urugaga rw’abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo, iki ikirego kitagombaga kwakirwa kuko atakimenyesheje umwanditsi w’urugaga rw’abavoka.

[6]               Nzigiyimana avuga ko yafunzwe ariko ko icyo gifungo cyakuweho n’ihanagurabusembwa yahawe n’Urukiko mu rubanza rwaciwe, bityo ko nta cyagombaga kumubuza kurahirira umwuga w’ubwavoka.

[7]               Icyo urukiko rugomba gusuzuma muri uru rubanza, ni:

a) kumenya niba ikirego cya Nzigiyimana Chem kigomba kwakirwa kigasuzumwa.

b) Kumenya niba kuba Nzigiyimana Chem yarahawe ihanagurabusembwa ku gifungo cy’imyaka ibiri yakatiwe, byari gutuma arahirira umwuga w’ubwavoka.

II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA

1. Kumenya niba ikirego cya Nzigiyimana Chem kigomba kwakirwa kigasuzumwa

[8]               Uhagarariye Urugaga rw’ Abavoka avuga ko ingingo ya 189 y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, iteganya ko inyandiko nsobanurakirego itanzwe n' umuburanyi umwe itangwa mu bibazo bigomba kuba bigaragara ko nta mpaka biteye ku buryo byaba ngombwa ko undi muburanyi ahamagarwa. Avuga ko ibi urega yabyirengagije kuko ikirego kirimo impaka kandi iki kibazo akaba atari ubwa mbere uru rukiko rugisuzumye kuko no mu rubanza RAD00016/2023/HC/KIG rwagisuzumye rukemeza ko ikirego kitakiriwe.

[9]               Avuga ko indi mpamvu yagomba gutuma iki kirego kitakirwa bayishingira ko hari imihango itarubahirjwe mu gihe hatangwaga iki kirego, kuko mbere yo kurega yagombaga kubanza kumenyesha umwanditsi w’urugaga nkuko kubiteganywa n’ingingo ya 79 y’Itegeko No 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho urugaga rw’abavoka mu rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo, ivuga ko umwavoka utishimiye icyemezo cyafashwe na komisiyo ishinzwe imyitwarire ashobora kukijuririra mu rukiko rubifitiye ububasha mu minsi cumi n’itanu (15) akimenyeshejwe, ujuriye abimenyesha umwanditsi w’urugaga. Bityo rero, bashingiye ku ngingo ya 83 y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi agace kanyuma, bagasaba ko iki kirego kidakwiye kwakirwa.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[10]           Ingingo ya 83 igika cya nyuma y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, iteganya ko impamvu ituma ikirego kitakirwa ari ingingo yose isaba kutakira ikirego cy’umuburanyi, hatinjiwe mu mizi yacyo, kubera ko adafite uburenganzira bwo kurega, nko kuba adafite ububasha n’inyungu zo kurega, ubusaze bw’ikirego, kurenza igihe cyo kurega, urubanza rwabaye itegeko cyangwa kudatanga amagarama, harabayeho amasezerano yo kwikiranura cyangwa iyo hari imihango itarubahirijwe iteganywa n’itegeko.

[11]           Ingingo ya 189 y’iri tegeko rimaze kuvugwa, iteganya ko inyandiko nsobanurakirego itanzwe n’umuburanyi umwe ari uburyo budasanzwe bwo kuregera umucamanza umusaba kugira ibyo aramira mu buryo bwihuse. Ibikubiye muri iyo nyandiko bigomba kandi kuba ari ibibazo bigaragara ko nta mpaka biteye ku buryo byaba ngombwa ko undi muburanyi ahamagarwa. Inyandiko nsobanurakirego itanzwe n’umuburanyi umwe ishobora gukoreshwa mu bibazo byose bisaba ko hafatwa icyemezo cyihuse bitari ngombwa ko habanza gutangwa ikirego cy’iremezo.

[12]           Izi ngingo zombi zihurijwe hamwe, zumvikanisha ko ikirego cy’inyandiko nsobanurakirego itanzwe n’umuburanyi umwe kitakirwa mu gihe ikirego kirimo impaka, no mu gihe kitagaragaza ubwihutirwe.

[13]           Naho iya 49 y’Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko iteganya ububasha bwihariye bw’Urukiko Rukuru mu manza z’ubutegetsi, iteganya ko Urukiko Rukuru rufite ububasha bwihariye bwo kuburanisha mu rwego rwa mbere n’urwa nyuma ubujurire bw’ibyemezo byafashwe mu nama y’Urugaga rw’Abavoka kimwe n’impaka zavutse mu matora y’abagize inzego z’urwo rugaga.

[14]           Rusanga kuba uhagarariye urugaga rw’abavoka uvuga ko iki kirego cya Nzigiyimana kitagombaga kwakirwa kuko ari ikirego kirimo impaka nta shingiro bifite. Kuko nubwo ingingo ya 189 iteganya ko ibikubiye mu nyandiko bigomba kuba ari ibibazo bigaragara ko nta mpaka biteye ku buryo byaba ngombwa ko undi muburanyi ahamagarwa, iya 190 al 2 iteganya ko Umucamanza washyikirijwe ikirego, aragisuzuma, yasanga ari ngombwa ko ahamagaza uwagitanze n’abandi bose abona ko bashobora kuza muri icyo kibazo akabahamagaza. Agomba kubumva mu gihe kitarenze iminsi ibiri (2) ikirego gitanzwe.

[15]           Ibiteganywa n’iyi ngingo ya 190 byumvikanisha ko iyo umucamanza asuzumye agasanga harimo impaka ntibiba impamvu yo kutakira ikirego ahubwo atumiza uruhande bireba akarwumva. Ni nako byagenze muri uru rubanza, kuko Nzigiyimana yari yatanze ikirego nta we arega, ariko urukiko rusanga ari ngombwa kugobokesha urugaga rw’abavoka ngo rugire icyo ruvuga muri uru rubanza. Bityo iki kirego kikaba kigomba kwakirwa kigasuzumwa.

[16]           Kuba uhagarariye Urugaga rw’abavoka ashingira ku ngingo ya 79 itegeko No 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho urugaga rw’abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo[1], akavuga ko ikirego cya Nzigiyimana kitagomba kwakirwa kuko atakimenyesheje umwanditsi w’urugaga, urukiko rusanga ari nta shingiro bigomba guhabwa kuko iyi ngingo ireba umwavoka wafatiwe ibyemezo na Komisiyo ishinzwe imyitwarire, ikaba itareba Nzigiyimana Chem kuko yari ataraba umwavoka, kuko icyemezo yaregeye ari ikimubuza kurahirira kuba umwavoka.

2. Kumenya niba kuba Nzigiyimana Chem yarahawe ihanagurabusembwa ku gifungo cy’imyaka ibiri yakatiwe, byari gutuma arahirira umwuga w’ubwavoka

[17]           Nzigiyimana Chem asobanura ko yasabye kwinjira mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda, atanga dosiye irimo ibyari byasabwe mu itangazo rihamagarira abifuza kuba abavoka bigizwe n’ impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza, impamyabushobozi y’ikigo cyigisha amategeko (ILPD), icyemezo cyuko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko (extrait du casier judiciaire), icyemezo cy’imirimo yakoze nk’umushinjacyaha yanashingiyeho asaba guhita ashyirwa ku rutonde rw’abavoka (Tableau) n’icya MAJ Assistant muri Minijust aho yakoze kugeza mu kwa 07/2023, umwirondoro we (CV), n’inyemezabwishyu y’amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu(150.000frs) kuri konti y’urugaga yo gukora ikizamini.

[18]           Avuga ko nyuma yo gusuzuma dosiye, Urugaga rw’abavoka rwasanze dosiye ye yujuje ibisabwa yemererwa gukora ikizamini cyanditse abona amanota 46.5/60, akora n’ikizamini cy’ikiganiro (interview), maze ubuyobozi bw’urugaga ku itariki ya 20/11/2023 bumumenyesha ko yemerewe kwinjira mu rugaga, nyuma yo kubona amanota arenga 70%; asabwa kwishyura amafaranga ibihumbi ijana (100.000 frw) yo kwiyandisha (registration fees) nk’umuyamuryango w’urugaga no kumenyekanisha aho azakorera.

[19]           Avuga ko itariki ya 29/11/2023 ahagana mu ma saa tatu z’ijoro buri bucye ngo barahire, yabonye inyandiko y’urugaga kuri E-mail imumenyesha ko akuwe ku rutonde rw’abarahira, bagaragaza ko bashingiye ku makuru bamenye ko yakatiwe n’inkiko, akaba yarahawe n’ihanagurabusembwa.

[20]           Avuga ko iki cyemezo kitamushimishije atakambira Inama y’urugaga (conseil de l’ordre) abagaragariza ibyo anenga kuri iki cyemezo cyamufatiwe birimo kudaha agaciro icyemezo cy’urukiko n’amategeko ajyanye n’ihanagurabusembwa yahawe mu rubanza RP0013/2020/HC/MUS mu gukuraho inkurikizi zose zatewe n’igihano yari yarahawe n’inkiko, ikindi cyirengagijwe akaba ari uburyo inzira zose ziteganywa n’amategeko zinyurwamo kugira ngo umuntu abe umwavoka yabyubahirije, ariko Inama y’urugaga yatakambiye ntiyigere imusubiza kugeza ubu, ntanasubizwe uburenganzira bwe bwo kurahira no gukora umwuga yasabye, akaba ariyo mpamvu yatanze ikirego kugira ngo urukiko rukureho icyemezo cyo kumubuza kurahira kuko yari yujuje ibyangombwa biteganywa n’itegeko kugira ngo abe umwavoka, n’ihanagurabusembwa yahawe mu rubanza RP0013/2020/HC/MUS rikaba ryarakuyeho inkurikizi z’igihano.

[21]           Uhagarariye Urugaga rw’Abavoka rwahamagajwe muri uru rubanza, avuga ko Nzigiyimana yasabye kwinjira mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda akora ikizami aratsinda, nyuma haza kumenyekana amakuru yuko yakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru igifungo cy’imyaka ibiri ndetse n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi Magana atandatu (600,000 Rwf), nyuma ajuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ubujurire bwe bwandikwa kuri RPA0380/13/TGI/GSBO, Urukiko rwisumbuye ruza kwemeza ko ubujurire bwe nta shingiro bufite ku wa 17/01/2014.

[22]           Avuga ko ubwo urega yasabaga kwinjira mu rugaga ntaho yigeze ahingutsa ko yigeze gukatirwa n’inkiko cyangwa ngo anagaragaze urubanza avuga rwamuhaye ihanagurabusembwa, ahubwo akaba yaratanze icyangombwa kigaragza ko atigeze akatirwa (extrait du Casier Juciaire), bigararara rero ko nta bunyangamugayo yagaragaje mu gihe atavugishije ukuri, mu gihe aribyo byakagombye gushingirwaho mu mwuga w’ubwavoka yari agiye kurahiririra, akaba aribyo byashingiweho ku wa 29/11/2023 akurwa ku rutonde rw’abagombaga kurahira.

[23]           Avuga ko kudatanga aya makuru yanyuranyije n’ibiteganywa n’ingingo ya 6 agace ka 4 y’Itegeko No 083/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho urugaga rw’abavoka mu Rwanda rikagena imikorere n’imitunganyirize yarwo, aho iteganya ko ntawe ushobora gukora umwuga w’ubwavoka cyangwa gukora imirimo ijyana nawo atagaragaje ko atigeze ahanishwa ku buryo budasubirwaho igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6).

[24]           Avuga ko kuba dosiye y’urega itarasuzumwe uko bikwiye ngo bitume itakirwa hakiri kare, bitavanaho ko yatanze amakuru atari ukuri cyangwa ngo bivaneho ko iyo dosiye itari yuzuye hashingiwe ku ngingo yavuzwe hejuru, ko kuba yarahishe ukuri kandi akabikora nkana kugira ngo bidahungabanya inyungu yari agambiriye zo kwinjira mu Rugaga rw’Abavoka, iyo myitwarire ubwayo ihabanye n’inshingano yo kuba umunyakuri isabwa Avoka cyangwa ushaka kuba Avoka, ari na yo nshingamo agomba kubakiraho imikorere ye.

[25]           Avuga ko ibi ari na byo byashingiweho mu rubanza rusa nkuru rufite RS/INJUST/RAD00003/2022/SC rwaciwe ku wa 14/04/2023 n’Urukiko rw’Ikirenga aho Rukundo Innocent wahoze ari umushinjacyaha yarezemo urugaga rw’abavoka mu Rwanda aho yasabaga ko urukiko rutegeka urugaga rw’abavoka ko arahizwa. Avuga ko mu gika cya 53 cy’urwo rubanza urukiko rw’ikirenga rwifashishishije inyandiko yitwa “Le devoir de sincérité de l’avocat”, Roman Jordan yibutsa ko imikoranire ishingiye ku cyizere idashoboka iyo hari ugushidikanya ku bunyakuri, ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo, ko izi ndangagaciro arizo umwuga w’Ubwavoka wubakiyeho kandi ko arizo zibutswa mu ndahiro ya buri Avoka mbere yo gutangira umwuga, akaba ari ingenzi mu gutuma inkiko zifata ibyemezo biciye mu mucyo.

[26]           Avuga ko asanga izi ndangagaciro z’ubunyangamugayo, ubunyakuri no gukorera mu mucyo, urega nta ntazo afite, bityo bagasanga Urukiko Rukuru rudakwiye kwemeza ko yakwemererwa kurahira atujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[27]           Ingingo ya 6, 4o y’itegeko Nº 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo, iteganya ko ntawe ushobora gukora umwuga w’ubwavoka cyangwa gukora imirimo ijyana nawo atagaragaje ko atigeze ahanishwa ku buryo budasubirwaho igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6).

[28]           Iyi ngingo yumvikanisha ko dosiye y’umukandida ushaka kwinjira mu rugaga rw’abavoka igomba kugaragaramo inyandiko usaba agaragazamo ko (une déclaration écrite par laquelle l’intéressé atteste) atigeze akatirwa, haba muri Repubulika y’u Rwanda cyangwa mu mahanga, igihano mu rwego mpanabyaha cyangwa kubera amakosa y’imyitwarire, cyangwa ko atigeze ahabwa imbabazi cyangwa ngo ahanagurweho ubusembwa biturutse kuri bene icyo gihano.

[29]           Urukiko rubona ko nkuko bivugwa n’uhagarariye Urugaga rw’Abavoka ndetse na Nzigiyimana akaba atabihakana, mu gihe uyu yatangaga dosiye asaba kwinjira mu Rugaga rw’abavoka, ntiyigeze agaragaza ko yaba yarafunzwe. Ahubwo yagaragaraje icyangombwa cyuko atigeze akatirwa.

[30]           Rubona ko kuba Nzigiyimana Chem ataratanze amakuru yuko yafunzwe ndetse ko yahawe n’ihanagurabusembwa ari inenge yagombaga gutuma atarahirira umwuga w’ubwavoka mu gihe byari bimenyekanye atararahira. Ibyo avuga ko ihanagurabusembwa ryatesheje agaciro igihano yakatiwe, ni byo koko ko ihanagurabusembwa rikuraho igihano n’inkurikizi zacyo zose nkuko biteganywa n’ingingo ya 252 y’ Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha. Ariko mu bisabwa kugira ngo ukore umwuga w’ubwavoka nkuko byagaragajwe haruguru, ni uko yagombaga kubigaragaza muri dosiye ye isaba kwinjira mu rugaga. Ntiyagombaga kubiceceka nkaho atigeze akurikiranwa, kuko iyi ngingo iteganya ko yagombaga gutanga amakuru yose amwerekeye.

[31]           Ikibazo cyo kudatanga amakuru yose yerekeye usaba kwinjira mu rugaga rw’abavoka, cyanasuzumwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza RS/INJUST/RAD00003/2022/SC rwaciwe ku wa 14/04/2023, aho Rukundo Innocent wahoze ari umushinjacyaha yarezemo urugaga rw’abavoka mu Rwanda. Rukundo yari yareze asaba gutegeka Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda ko rwubahiriza uburenganzira bwe akarahizwa mu rugaga kandi akemererwa gukora imirimo y’ubwavoka. Ariko mu rwandiko yanditse asaba kwinjira mu rugaga rw’abavoka, cyangwa “Clearance Certification” yometseho, ntaho yahingukije iby’Ibyemezo by’Inama Nkuru y’Ubushinjacyaha bimwirukana burundu mu Bushinjacyaha kandi yari yarabimenyeshejwe mu Itangazo ryo ku wa 09/01/2021, ariyo mpamvu rwakemanze imikoranire ishingiye ku cyizere, rugasanga idashoboka  iyo hari ugushidikanya ku bunyakuri, ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo, ko izi ndangagaciro arizo umwuga w’Ubwavoka wubakiyeho kandi ko arizo zibutswa mu ndahiro ya buri Avoka mbere yo gutangira umwuga, akaba ari ingenzi mu gutuma inkiko zifata ibyemezo biciye mu mucyo. Urukiko rushingiye kuri ibi ntirwemeye ko Rukundo Innocent arahirira kuba umwavoka.

[32]           Ni kimwe no muri uru rubanza, kuba Nzigiyimana Chem muri dosiye ye atarigeze garagza ko yakatiwe, bituma akemangwa ku bunyakuri n’ubunyangamugayo no gukorera mu mucyo, bikaba ari inenge ituma atakwemererwa kurahiririra umwunga w’ubwavoka. Ntiyakwitwaza kandi ihanagurabusembwa yahawe, kuko na byo aba yarabigaragaje mu gihe yasabaga nkuko urukiko rwabigaragaje haruguru. Kubera izo mpamvu, icyemezo cyo ku wa 29/11/2023 cyafashwe n’Urugaga rw’abavoka mu Rwanda kimukura ku rutonde rw’abavoka bashya barahira kikaba kigumanye agaciro kacyo.

III. ICYEMEZO CY’URUKIKO

[33]           Rwemeje ko ikirego cya Nzigiyimana Chem kidafite ishingiro.

[34]           Rwemeje icyemezo cy’urugaga rw’abavoka mu Rwanda cyo ku wa 29/11/2023 gikura Nzigiyimana Chem ku rutonde rw’abarahira nk’abavoka kigumyeho.

[35]           Rutegetse ko 40.000Frw Nzigiyimana Chem yatanzeho ingwate y’amagarama arega, ahwanye n’ibyakozwe mu rubanza.



[1]Umwavoka utishimiye icyemezo cyafashwe na Komisiyo ishinzwe imyitwarire ashoborakukijuririra mu Rukiko rubifitiye ububasha mu minsi cumi n’itanu (15) akimenyeshejwe. Ujuriye abimenyesha umwanditsi w’Urugaga.

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.