TABARUKA v AKARERE KA GICUMBI
[Rwanda URUKIKO RW’IKIRENGA – RS/INJUST/RAD 00003/2021/SC – (Ntezilyayo, P.J., Cyanzayire, Nyirinkwaya na Hitiyaremye, J.) 20 Gicurasi 2022]
Amategeko agenga umurimo – Guhagarikwa by’agateganyo ku murimo – Ifungwa ry’agateganyo –Gusezererwa ku murimo – Mu manza z’umurimo, ifungwa ry’agateganyo ry’umukozi wa Leta rituma asezererwa nta mpaka mu kazi mu gihe kirengeje amezi atandatu, gitangira kubarwa uhereye umunsi yafatiweho agafungwa by’agateganyo.
Amategeko agenga umurimo – Ikiruhuko cy’umukozi wa Leta – Ikiruhuko cy’umwaka – Iyo umukozi wa Leta atabashije gufata konji y’umwaka kubera impamvu z’akazi, ayifata mu kwezi kubanza k’umwaka ukurikiyeho, ariko akaba agomba kugaragaza ko yari yayisabye mu nyandiko – Umukozi wasabye konji mu nyandiko ntayihabwe kubera impamvu z’akazi, ntahabwa amafaranga ayisimbura, ahubwo ayisimbuza indi agomba gufata mu kwezi kwa mbere k’umwaka ukurikiyeho.
Incamake y’ikibazo: Tabaruka wari umuyobozi w’ishami ry’imari mu Karere ka Gicumbi, aza gukekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta bituma afatwa arafungwa. Akarere ka Gicumbi kamwandikiye kamumenyesha ko ahagaritswe by’agateganyo kubera ibyaha akurikiranyweho nyuma asezererwa nta mpaka mu bakozi ba Leta. Amaze guhanagurwaho ibyo byaha, yandikiye Akarere asaba gusubizwa mu kazi avuga ko yirukanywe mu buryo budakurikije amategeko ariko kamusubiza ko icyemezo cyo kumuhagarika cyafashwe mu buryo bukurikije amategeko.
Nyuma yo kwiyambaza inzego zose zishinzwe kumurenganura, Tabaruka yatanze ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi, asaba gukuraho icyemezo kimuhagarika mu kazi, indishyi zirebana n’iryo yirukanwa mu buryo budakurikije amategeko, amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka ariko uru Rukiko rwemeza ko ukwirukanwa kwe kutanyuranyije n’amategeko.
Tabaruka yajuririye urubanza mu Rukiko Rukuru rwemeza ko nta gihindutse ku mikirize y’urubanza rwajuririwe. Ibi byatumye yandikira Urukiko rw’Ubujurire asaba ko rwasubirwamo ku mpamvu z'akarengane. Nyuma yo kwemererwa ubwo busabe, uru Rukiko rwabanje gufata icyemezo ku byasabwe gusuzumwa mu rwego rw’akarengane bitaraburanyweho mu nkiko zabanje maze rwemeza ko indishyi Tabaruka asaba zitasuzumwa kuri uru rwego, kuko zitari mu byaregewe ngo biburanishweho mu rwego rwa mbere.
Urubanza rwakomeje mu mizi habanza gusuzumwa ikibazo cyo kumenya niba icyemezo gihagarika Tabaruka by’agateganyo n’icyemezo kimusezerera nta mpaka mu bakozi ba Leta bitarubahirije amategeko. Tabaruka avuga ko Umuyobozi w' Akarere ka Gicumbi yanditse ibaruwa imumenyesha ko ahagaritswe ku kazi by’agateganyo ku mpamvu z’uko guhera ku wa 07/03/2017 yafashwe n’Ubushinjacyaha agafungwa kubera ibyaha yari akurikiranyweho. Akomeza avuga ko ibaruwa yamugezeho ku wa 04/04/2017 aho yari afungiye muri Gereza ya Kimironko, hakaba hari handitsemo ko agaciro k’icyemezo gahera ku wa 07/03/2017. Asoza avuga ko asanga hari amatariki atatu anyuranye, ni ukuvuga igihe icyemezo cyafatiwe, igihe kigomba gutangira gushyirwa mu bikorwa n’itariki cyakiriweho, akibaza igihe ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo ritangira kugira agaciro muri aya matariki uko ari atatu. Asanga icyemezo kimuhagarika by’agateganyo n’ikimusezerera nta mpaka byarafashwe mu buryo budakurikije amategeko, kuko mu ibarwa ry'amezi 6 hagendewe ku itariki ya 07/03/2017 aho kuba itariki ya 04/04/2017 yamenyesherejweho icyemezo kimuhagarika by’agateganyo.
Akarere ka Gicumbi kavuga ko Urega agaragaza ko yirukanywe mu buryo budakurikije amategeko kandi katarigeze kamwirukana ahubwo yarasezerewe nta mpaka. Ibi bikaba nta nkurikizi bigira nk’izo kwirukanwa, ariyo mpamvu adakwiye kuvuga ko yirukanywe. Ikindi ni uko atari icyemezo kafashe ahubwo ari itegeko ribiteganya rityo.
Ku birebana no kubara ibihe by’ifungwa ry’agateganyo, Akarere kavuga ko byakozwe neza kuko kuva ku itariki ya 07/03/2017 ubwo Tabaruka yafatwaga agafungwa n’Ubushinjacyaha kugeza ku wa 08/09/2017 ubwo yandikiwe ibaruwa imusezerera nta mpaka, ikamugeraho ku wa 15/09/2017, amezi atandatu yari yarageze. Kuba Urega yaragiye agaragaza ko amezi atandatu (6) y’ ifungwa ry’ agateganyo yabazwe nabi mu nkiko zabanje, ngo kuko bari guhera igihe icyemezo kimufunga by’agateganyo cyabereye ndakuka, ubu akaba avuga ko amezi atandatu (6) yabarwa uhereye igihe yaboneye ibaruwa imuhagarika by’ agateganyo ku wa 04/04/2017, Akarere gasanga ari ugushaka kujijisha no kuyobya ubutabera.
Ku kibazo kijyanye n’indishyi zikomoka ku gusezererwa ku murimo nta mpaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Tabaruka avuga ko kuba ataramenyeshejwe ku gihe icyemezo kimuhagarika ku kazi by’agateganyo ari amakosa yakozwe n'Akarere ka Gicumbi katubahirije ibyo amategeko ateganya, akaba akwiye kubiherwa indishyi zo kwirukanwa mu bakozi ba Leta binyuranyije n'amategeko.
Akarere ka Gicumbi kavuga ko indishyi Tabaruka asaba atazihabwa kuko atirukanywe ku kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahubwo yasezerewe ku kazi nta mpaka kuko yafunzwe by’agateganyo mu gihe kirengeje amezi atandatu (6). 0783133129
Incamake y’icyemezo: 1. Mu manza z’umurimo, ifungwa ry’agateganyo ry’umukozi wa Leta rituma asezererwa nta mpaka mu kazi mu gihe kirengeje amezi atandatu, gitangira kubarwa uhereye umunsi yafatiweho agafungwa by’agateganyo. Bityo, Tabaruka Dieudonné yasezerewe ku murimo nta mpaka ku wa 08/09/2017 hashingiwe ku ibaruwa nimero 3201/07.04.05/01 yandikiwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, hakaba hari hashize amezi 6 afunzwe by’agateganyo guhera tariki 07/03/2017 yafatiweho n’Ubushinjacyaha agafungwa.
2. Iyo umukozi wa Leta atabashije gufata konji y’umwaka kubera impamvu z’akazi, ayifata mu kwezi kubanza k’umwaka ukurikiyeho, ariko akaba agomba kugaragaza ko yari yayisabye mu nyandiko. Umukozi wasabye konji mu nyandiko ntayihabwe kubera impamvu z’akazi, ntahabwa amafaranga ayisimbura, ahubwo ayisimbuza indi agomba gufata mu kwezi kwa mbere k’umwaka ukurikiyeho.
Gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane, bifite ishingiro kuri bimwe.
Imikirize y’urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru, ihindutse kuri bimwe.
Amategeko yashingiweho:
Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018, ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ingingo 111.
Itegeko No 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, ingingo ya 40, 44 n’iya 93
Itegeko Nº 30/2013 ryo ku wa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’ inshinjabyaha ryariho icyo gihe, ingingo ya 99.
Itegeko No 22/2012 ryo ku wa 15/06/2012 rigena imenyekanisha n'ikurikizwa by'inyandiko za Leta, ingingo ya 5.
Itegeko No 20/2003 ryo ku wa 03/08/2003 rigena imiterere y’uburezi, ingingo ya 34.
Imanza zifashishijwe:
Nkongoli John na Leta y’u Rwanda, RADA 0012/07/CS rwaciwe n'Urukiko rw'Ikirenga ku wa 27/03/2009.
Inyandiko z’abahanga zifashishijwe:
J. Auby et R. Drago, Traité de contentieux administratif, Tome 1, 3ème édition, 1984, p.915.
Urubanza
I. IMITERERE Y’URUBANZA
[1] Tabaruka Dieudonné yari umuyobozi w’ishami ry’imari mu Karere ka Gicumbi, aza gukekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, bituma ku wa 07/03/2017 afatwa arafungwa. Mu ibaruwa nimero 1203/07.04.05/01 yo ku wa 28/03/2017, Akarere ka Gicumbi kamwandikiye kamumenyesha ko ahagaritswe by’agateganyo kubera ibyaha akurikiranyweho; ku wa 08/09/2017 asezererwa nta mpaka mu bakozi ba Leta. Icyemezo cya burundu kimufunga by’agateganyo hamwe n’abo baregwaga hamwe cyafashwe ku wa 18/04/2017, urubanza ruregerwa mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi ku cyaha cyo gutanga inyungu zidafite aho zishingiye n’icyaha cyo kurigisa umutungo wa Leta. Uru Rukiko rwamuhamije ubwinjiracyaha mu cyaha cyo kurigisa umutungo, ariko mu bujurire abihanagurwaho.
[2] Tabaruka Dieudonné amaze guhanagurwaho icyaha, yandikiye Akarere ka Gicumbi asaba gusubizwa mu kazi avuga ko yirukanywe mu buryo budakurikije amategeko, ku mpamvu z’uko icyemezo kimufunga by’agateganyo cyafashwe ku wa 18/04/2017, akirukanwa ku wa 08/09/2017, amezi atandatu ateganyijwe n’ingingo ya 40 igika cya mbere y’Itegeko rishyiraho Sitati Rusange y’abakozi ba Leta atararangira. Akarere ka Gicumbi kamusubije ko icyemezo cyafashwe mu buryo bukurikije amategeko.
[3] Nyuma yo kwiyambaza inzego zose zishinzwe kumurenganura, yatanze ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi, asaba gukuraho icyemezo nimero 1203/07.04.05/01 cyo ku wa 28/03/2017, indishyi zirebana no kwirukanwa mu buryo budakurikije amategeko, amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka. Urubanza rwanditswe kuri RAD 00002/2018/TGI/GIC, rucibwa ku wa 30/07/2018, Urukiko rwemeza ko yirukanywe mu buryo bukurikije amategeko.
[4] Ku birebana n’indishyi Tabaruka Dieudonné yasabye zirebana n’imanza z’inshinjabyaha yaburanye akaba umwere, izituruka ku bihano yaciwe na Banki yari afitemo umwenda ntiyishyure kubera ko yirukanywe ku kazi, Urukiko rwasanze atazihabwa kubera ko ukwirukanwa kwe kutanyuranyije n’amategeko. Ku birebana n’imperekeza, integuza n’indishyi z’uko atahawe icyemezo cy’umukoresha, Urukiko rwasanze nk’uko nawe abyiyemerera yarahawe ibyo amategeko amwerera.
[5] Tabaruka Dieudonné yajuririye urubanza mu Rukiko Rukuru, rwandikwa kuri RADA 00140/2018/HC/KIG, rucibwa ku wa 30/07/2019, Urukiko rwemeza ko nta gihindutse ku mikirize y’urubanza rwajuririwe. Mu gufata icyemezo, Urukiko rwasobanuye ko:
- Ingingo ya 40 y’Itegeko No 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta iteganya ko imwe mu mpamvu zituma umukozi wa Leta ahagarikwa by’agateganyo mu mirimo, ari igihe afunzwe by’agateganyo mu gihe kitarenze amezi atandatu.
- Impamvu y’iyi ngingo ari ugusobanura uko bigenda ku mukozi udashobora kuza ku kazi kubera impamvu zitandukanye zitamuturutseho, harimo iyo kuba yafashwe agafungwa. Ruvuga ko iyi ngingo igaragaza ko adahita areka kuba umukozi wa Leta, ariko bikumvikana ko Leta itamutegereza ubuziraherezo, ariyo mpamvu nyuma y’amezi atandatu atakaza uwo mwanya.
- Ifungwa ry’agateganyo rivugwa mu ngingo ya 40 ya Sitati rusange igenga abakozi ba Leta atari ifungwa rishingiye ku cyemezo gifunga umuntu by’agateganyo cyafashwe n’umucamanza kandi cyabaye ndakuka, ahubwo ko ari ifungwa ryose ryitwa iry’agateganyo kubera ko umuntu aba atarakatirwa ngo byitwe ko afunzwe arimo kurangiza igihano. Ifungwa nk’iryo ry’agateganyo rikaba rishobora gutangirana n’uko umuntu afashwe agafungwa ku nyandiko yo gufata no gufunga (procès-verbal d’arrestation), bigakomeza mu gihe akomeje gufungwa hashingiwe ku rwandiko rw’Umushinjacyaha rumufunga by’agateganyo (mandat d’arrêt provisoire), bigakomeza igihe hafashwe icyemezo cy’umucamanza gitegeka ko afungwa by’agateganyo kugeza kibaye ndakuka.
[6] Ku birebana n’indishyi zijyanye no kwirukanwa binyuranyije n’amategeko Tabaruka Dieudonné yasabye, Urukiko Rukuru rwasobanuye ko atazihabwa kubera ko yirukanywe mu buryo bwemewe n’amategeko, naho izindi ndishyi asaba zikaba zitasuzumwa kubera ko zitaregewe mu kirego yatanze mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi.
[7] Nyuma y’icibwa ry’urubanza, Tabaruka Dieudonné yandikiye Perezida w'Urukiko rw'Ubujurire asaba ko urubanza RADA 00140/2018/HC/KIG rwaciwe n'Urukiko Rukuru ku wa 30/07/2019 rwasubirwamo ku mpamvu z'akarengane. Perezida w'Urukiko rw'Ubujurire amaze gusuzuma ubusabe, yakoreye raporo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, nawe nyuma yo kuyisuzuma afata icyemezo ko urwo rubanza rwongera kuburanishwa n’Urukiko rw'Ikirenga, ruhabwa RS/INJUST/RAD 00003/2021/SC.
[8] Iburanisha ry’urubanza ryashyizwe ku wa 11/04/2022, ruburanishwa mu ruhame Tabaruka Dieudonné yunganiwe na Me Karemera Pierre Claver, naho Akarere ka Gicumbi kaburanirwa na Me Ndengeyingoma Louise. Mbere y’uko urubanza rwinjira mu mizi, Urukiko rwabanje gufata icyemezo ku byasabwe gusuzumwa mu rwego rw’akarengane bitaraburanyweho mu nkiko zabanje.
[9] Nyuma yo kumva icyo buri ruhande rubivugaho, Urukiko rwafashe icyemezo cy’uko indishyi zikurikira Tabaruka Dieudonné asaba zitasuzumwa kuri uru rwego, kuko zitari mu byaregewe ngo biburanishweho mu rwego rwa mbere:
- 21.720.371 Frw zijyanye n’ubwiteganyirize bw’amashuri y’abana n’ubwiteganyirize bw’ubuzima;
- 2.000.000 Frw zirebana no kudakorerwa isuzumabushobozi ry’umwaka wa 2016/2017 no gutinda kuzamurwa mu ntera;
- 500.000 Frw zo gusiragizwa muri Komisiyo y’Abakozi ba Leta no mu zindi nzego ajuririra ibyemezo binyuranye n’amategeko yafatiwe n’Akarere ka Gicumbi.
[10] Urubanza rwakomeje mu mizi, buri ruhande rugira icyo ruvuga ku myanzuro rwatanze, Urukiko rumenyesha ababuranyi ko urubanza ruzasomwa ku wa 20/05/2022. Ibibazo nyamukuru byasuzumwe ni ibi bikurikira:
- Kumenya niba icyemezo nimero 1203/07.04.05/01 cyo ku wa 28/03/2017 n’icyemezo nimero 3201/07.04.05/01 cyo ku wa 08/09/2017 bitarubahirije amategeko;
- Indishyi zinyuranye zasabwe.
II. IBIBAZO BIGIZE URUBANZA N’ISESENGURA RYABYO
1. Kumenya niba icyemezo nimero 1203/07.04.05/01 cyo ku wa 28/03/2017 n’icyemezo nimero 3201/07.04.05/01 cyo ku wa 08/09/2017 bitarubahirije amategeko
[11] Tabaruka Dieudonné n’umwunganira bavuga ko ku wa 28/03/2017, Umuyobozi w' Akarere ka Gicumbi yanditse ibaruwa ifite nimero 1203/07.04.05/01 imumenyesha ko ahagaritswe ku kazi by’agateganyo ku mpamvu z’uko guhera ku wa 07/03/2017 yafashwe n’Ubushinjacyaha agafungwa kubera ibyaha yari akurikiranyweho. Bavuga ko ibaruwa yamugezeho ku wa 04/04/2017 aho yari afungiye muri Gereza ya Kimironko, hakaba hari handitsemo ko agaciro k’icyemezo gahera ku wa 07/03/2017.
[12] Bavuga ko basanga hari amatariki atatu anyuranye, ni ukuvuga igihe icyemezo cyafatiwe (28/03/2017), igihe kigomba gutangira gushyirwa mu bikorwa (07/03/2017) n’itariki cyakiriweho (04/04/2017), bakibaza igihe ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo ritangira kugira agaciro muri aya matariki uko ari atatu. Bavuga ko basanga itariki yacyakiriyeho ariyo igomba guherwaho habarwa agaciro k’icyo cyemezo nk’uko Itegeko No 22/2012 ryo ku wa 15/06/2012 rigena imenyekanisha n'ikurikizwa by'inyandiko za Leta ibiteganya mu ngingo yaryo ya 5 igika cya kabiri.[1]
[13] Basobanura ko n’abahanga mu mategeko bavuga ko ku muntu udafite ubushobozi (incapable) iryo menyeshwa rikorwa k'umuhagarariye mu rwego rw'amategeko, yaba afunze rikajyanwa muri gereza afungiyemo[2], bikaba ari nabyo biri mu rubanza RADA 0012/07/CS rwaciwe n'Urukiko rw'Ikirenga ku wa 27/03/2009 haburana Nkongoli John na Leta y’u Rwanda. Basoza bavuga ko basanga icyemezo kimuhagarika by’agateganyo n’ikimusezerera nta mpaka byarafashwe mu buryo budakurikije amategeko, kuko mu ibarwa ry'amezi 6 hagendewe ku itariki ya 07/03/2017 aho kuba itariki ya 04/04/2017 yamenyesherejweho icyemezo kimuhagarika by’agateganyo.
[14] Me Ndengeyingoma Louise uburanira Akarere ka Gicumbi avuga ko Tabaruka Dieudonné agaragaza ko yirukanywe mu buryo budakurikije amategeko kandi Akarere katarigeze kamwirukana ahubwo yarasezerewe nta mpaka. Asobanura ko gusezererwa nta mpaka bitagira inkurikizi nk’izo kwirukanwa, ariyo mpamvu adakwiye kuvuga ko yirukanywe. Avuga kandi ko atari icyemezo Akarere kafashe, ahubwo ari itegeko ribiteganya rityo. Avuga ko mu kumusezerera nta mpaka hakurikijwe ibyateganywaga n’ingingo ya 93 y’Itegeko N° 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Sitati rusange igenga abakozi ba Leta ryakoreshwaga icyo gihe.[3]
[15] Ku birebana no kubara ibihe by’ifungwa ry’agateganyo, uhagarariye Akarere avuga ko byakozwe neza kuko kuva ku itariki ya 07/03/2017 ubwo Tabaruka Dieudonné yafatwaga agafungwa n’Ubushinjacyaha kugeza ku wa 08/09/2017 ubwo yandikiwe ibaruwa imusezerera nta mpaka, ikamugeraho ku wa 15/09/2017, amezi atandatu yari yarageze, kandi ko hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 99 y’ Itegeko Nº 30/2013 ryo ku wa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’ inshinjabyaha ryariho icyo gihe[4], Ubushinjacyaha bushobora gufunga ukekwaho icyaha by’agateganyo.
[16] Asobanura ko nk’uko ingingo ya 40 y’ Itegeko N° 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Sitati rusange igenga abakozi ba Leta ryavuzwe haruguru yabiteganyaga, Leta ntiyari gutegereza umukozi ubuziraherezo, amategeko akaba yarateganyije ko iyo umukozi afunzwe by’agateganyo mu gihe kirenze amezi atandatu (6) asezererwa ku kazi nta mpaka. Kuba Tabaruka Dieudonné yaragiye agaragaza ko amezi atandatu (6) y’ ifungwa ry’ agateganyo yabazwe nabi mu nkiko zabanje, ngo kuko bari guhera igihe icyemezo kimufunga by’agateganyo cyabereye ndakuka, ubu akaba avuga ko amezi atandatu (6) yabarwa uhereye igihe yaboneye ibaruwa imuhagarika by’ agateganyo ku wa 04/04/2017, Akarere gasanga ari ugushaka kujijisha no kuyobya ubutabera.
UKO URUKIKO RUBIBONA
[17] Ingingo ya 40, agace ka mbere, y’Itegeko N° 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Sitati rusange igenga abakozi ba Leta ryakoreshwaga igihe Tabaruka Dieudonné yafatirwaga ibyemezo byavuzwe haruguru, iteganya ko umukozi wa Leta ahagarikwa by’agateganyo ku murimo iyo afunzwe by’agateganyo mu gihe kitarenze amezi atandatu (6), naho ingingo ya 44, agace ka kane, y’iryo Tegeko igateganya ko ihagarikwa ry’agateganyo ku kazi ry’umukozi wa Leta rirangira iyo yirukanywe cyangwa asezerewe nta mpaka mu bakozi ba Leta.
[18] Ingingo ya 93, agace ka kabiri, y’Itegeko rimaze kuvugwa iteganya ko umukozi wa Leta asezererwa nta mpaka iyo afunzwe by’agateganyo mu gihe kirengeje amezi atandatu (6).
[19] Icyumvikana muri izi ngingo zisomewe hamwe, ni uko igihe umukozi wa Leta afunzwe by’agateganyo ariko iryo fungwa rikaba ritararenga amezi 6, umukoresha afite uburenganzira bwo kuba amuhagaritse ku murimo mu nyungu z’akazi kuko aba atarimo gukora. Iyo iryo fungwa rirengeje amezi 6, itegeko ryemerera umukoresha kumusezerera nta mpaka kuko atakomeza kumutegereza, ihagarikwa ry’agateganyo n’ibyo umukozi yagenerwaga bijyanye naryo bigahita birangira.
[20] Mu miburanire ya Tabaruka Dieudonné kuva urubanza rutangira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi kugeza mu Rukiko Rukuru, yagaragazaga ko icyo ashingiraho avuga ko yasezerewe ku murimo nta mpaka[5] mu buryo budakurikije amategeko, ari uko yasezerewe ku wa 08/09/2017 kandi icyemezo kimufunga by’agateganyo cyarabaye ndakuka ku wa 18/04/2017, akavuga ko yasezerewe amezi 6 atararangira kuko yagombaga kubarwa kuva ku wa 18/04/2017. Muri uru Rukiko, yaburanye avuga ko mu ibarwa ry'amezi 6 hagendewe ku itariki ya 07/03/2017 yafatiweho n’Ubushinjacyaha agafungwa, aho kuba itariki ya 04/04/2017 yamenyesherejweho icyemezo kimuhagarika ku kazi by’agateganyo. Urukiko rusanga rero ipfundo ry’ikibazo kiri muri uru rubanza, ari ukumenya igihe amezi atandatu avugwa mu ngingo z’Itegeko N° 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 zavuzwe haruguru atangirira kubarwa.
[21] Nk’uko byagaragajwe haruguru, umukozi wa Leta asezererwa nta mpaka iyo afunzwe by’agateganyo mu gihe kirengeje amezi 6, ni ukuvuga ko amezi atandatu abarwa guhera ku itariki umukozi yafungiweho by’agateganyo. Ingingo ya 99 y’Itegeko Nº 30/2013 ryo ku wa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha yakoreshwaga ubwo Tabaruka Dieudonné yafatwaga agafungwa, yateganyaga ko iyo impamvu zose zituma umuntu afungwa mbere y’urubanza zibonetse, umushinjacyaha ashobora, amaze kumva imvugo y’ukurikiranyweho icyaha yisobanura cyangwa ari kumwe n’umwunganira, kumufunga by’agateganyo, akamushyikiriza Urukiko urwo ari rwo rwose ruri hafi y’aho yafatiwe uretse Urukiko Rukuru, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, n’Urukiko rw’Ikirenga. Ibivugwa muri iyi ngingo byumvikanisha nta gushidikanya ko umuntu aba afunzwe by’agateganyo kuva igihe Umushinjacyaha yamufatiye akamufunga.
[22] Mu myanzuro yashyikirije uru Rukiko, Tabaruka Dieudonné avuga ko yafashwe agafungwa n’Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika ku wa 07/03/2017, iyi tariki ikaba ariyo igomba guherwaho habarwa amezi 6 umukozi agomba kuba amaze afunze by’agateganyo kugirango abe yasezererwa nta mpaka ku murimo, nk’uko biteganywa mu ngingo ya 93, agace ka kabiri, y’ Itegeko N° 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 ryavuzwe haruguru. Ni nayo igomba guherwaho habarwa igihe kitarenze amezi 6 kivugwa mu ngingo ya 40, agace ka mbere, y’iryo Tegeko.
[23] Tabaruka Dieudonné yasezerewe ku murimo nta mpaka ku wa 08/09/2017 hashingiwe ku ibaruwa No 3201/07.04.05/01 yandikiwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, hakaba hari hashize amezi 6 afunzwe by’agateganyo. Mbere yo gusezererwa nta mpaka kandi yari yabanje guhagarikwa by’agateganyo ku murimo ku wa 28/03/2017, hashingiwe ku ibaruwa No 1203/07.04.05/01 y’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, akaba yari ataramara amezi 6 afunze b’agateganyo.
[24] Hashingiwe ku bisobanuro bimaze gutangwa, Urukiko rurasanga icyemezo nimero 1203/07.04.05/01 cyo ku wa 28/03/2017 n’icyemezo nimero 3201/07.04.05/01 cyo ku wa 08/09/2017 byarubahirije amategeko, bivuga ko Tabaruka Dieudonné atasezerewe nta mpaka ku murimo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
2. Gusuzuma indishyi zinyuranye zasabwe
- Indishyi zikomoka ku gusezererwa ku murimo nta mpaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko
[25] Tabaruka Dieudonné avuga ko kuba icyemezo nimero 1203/07.04.05/01 cyo ku wa 28/03/2017 kimuhagarika by’agateganyo n’icyemezo nimero 3201/07.04.05/01 cyo ku wa 08/09/2017 cyamusezereye nta mpaka binyuranyije n’amategeko, nta cyamubuza gusaba indishyi zikomoka ku kwirukanwa ku kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Avuga ko kuba ataramenyeshejwe ku gihe icyemezo kimuhagarika ku kazi by’agateganyo ari amakosa yakozwe n'Akarere ka Gicumbi katubahirije ibyo amategeko ateganya, akaba akwiye kubiherwa indishyi zo kwirukanwa mu bakozi ba Leta binyuranyije n'amategeko. Izo ndishyi zabarwa mu buryo bukurikira hakurikijwe ubwoko bwazo:
- Indishyi z’akababaro (dommages moraux): 10.000.000Frw;
- Indishyi mbonezamusaruro (dommages matériels):
- Ibihombo by’imishahara kuva ku wa 09/09/2017 kugera ku munsi wa nyuma w’ukwezi gukurikira itariki y’isomwa ry’urubanza habariwe ku ngano y’umushahara yahembwaga ungana na 811.660 Frw, gukuba n’umubare w’amezi ari muri icyo gihe kivuzwe haruguru;
- Ibihombo by’amafaranga y’ingendo (transport allowance) kuva ku wa 09/09/2017 kugera ku munsi wa nyuma w’ukwezi gukurikira itariki y’isomwa ry’urubanza, habariwe ku mafaranga yahabwaga angana na 69.577 Frw buri kwezi, gukuba n’umubare w’amezi ari muri icyo gihe kivuzwe haruguru.
[26] Avuga ko indishyi asaba ari 34.901.380 Frw, kongeraho 2.991.811 Frw arebana n’ibihombo by’amafaranga y’urugendo, yose hamwe akaba 37.893.191 Frw. Avuga kandi ko amafaranga y’umusanzu wa RAMA atakatwa kuri aya mafaranga kuko icyo gihe cyose batamuvuzaga n’umuryango we, ahubwo icyakatwaho ari imisanzu ya RSSB n’umusoro wa Leta (TPR).
[27] Uburanira Akarere ka Gicumbi avuga ko indishyi Tabaruka Dieudonné asaba atazihabwa kuko atirukanywe ku kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahubwo yasezerewe ku kazi nta mpaka kuko yafunzwe by’agateganyo mu gihe kirengeje amezi atandatu (6). Avuga kandi ko usaba indishyi z’akababaro agomba gutanga ibimenyetso by’ako kababaro akanagaragaza icyo yahombye.
UKO URUKIKO RUBIBONA
[28] Indishyi z’akababaro kimwe n’indishyi mbonezamusaruro Tabaruka Dieudonné asaba, avuga ko yasezerewe ku murimo nta mpaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Urukiko rurasanga atazihabwa kuko rwagaragaje ko atasezerewe ku murimo nta mpaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibi kandi birareba n’izindi ndishyi yasabye zo gufungwa ku maherere no kwanduza isura ye bavuga ko yashatse kunyereza umutungo wa Leta, ndetse n’iz’ibihano by’ubukererwe ku nguzanyo ya BK itarishyuriwe igihe kubera gutakaza akazi.
- Izindi ndishyi
[29] Tabaruka Dieudonné n’umwunganira bavuga ko akwiye guhabwa izindi ndishyi zikurikira:
- Imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi y’amezi 33 yakaswe n’Akarere ka Gicumbi ariko ntimenyekanishwe ngo inishyurwe muri RSSB, iteye mu buryo bukurikira:
- Umwaka wa 2005: ukwezi kwa 10,11, 12;
- Umwaka wa 2009: ukwezi kwa 5,6,7,8,9,10,11,12;
- Umwaka wa 2010: ukwezi kwa 1,2,3,4,5,6,7,8;
- Umwaka wa 2011: ukwezi kwa 5,7,8,9,10,11,12;
- Umwaka wa 2017: ukwezi kwa 3,4,5,6,7,8,9.
- Indishyi zingana na 2.000.000 Frw zo guhabwa icyemezo cy’imirimo umukozi yakoreye umukoresha (attestation de services rendus) kituzuye kuko kitagaragaza imirimo yose yakoze mu Karere, ariyo ushinzwe imari n’ubuyobozi (finance and administration manager) mu Murenge wa Byumba, umucungamutungo wa Koleji Rushaki, n’umuyobozi w’agateganyo ushinzwe imari mu Karere. Bavuga ko bakurikije ibiteganywa n’Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe No 002/03 yo ku wa 06/12/2012 yerekeye itangwa ry’icyemezo cy’imirimo yakozwe, ibyemezo biri muri dosiye byatanzwe n’abatabifitiye ububasha kandi akabibona impitagihe.
- Insimburakiruhuko (Congés annuels non payés) zingana na 15j/2012+15j/2013+20j/2015=50x811,160/30=1.351.933 Frw. Bavuga ko ibimenyetso bashingiraho ari ibaruwa yo ku wa 08/05/2014 yakiriwe n’Akarere ka Gicumbi ku wa 08/05/2014, yasabaga ikiruhuko cy’iminsi 15 cy’umwaka wa 2012, n’ikiruhuko cy’iminsi 15 cy’umwaka wa 2013. Bagaragaza kandi ibaruwa yo ku wa 22/09/2015 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yanditse amwemerera iminsi 10 gusa mu minsi 15 yari yasinyiwe, bivuga ko ku mwaka wa 2015 hasigaye iminsi 5 n’indi 15 atari yahawe.
- Indishyi mbonezamusaruro z’amafaranga 793.161 Frw y’umushahara wagabanyijwe igihe yari yaramanuwe mu ntera kuva ku wa 30/11/2016 kugeza igihe yishyuriwe ku wa 05/03/2018, kuko yari kuba yarungutse iyo aza kwishyurirwa igihe akayashora mu bikorwa bye bwite.
[30] Me Ndengeyingoma Louise uburanira Akarere ka Gicumbi avuga ko Tabaruka Dieudonné yivugira ko amafaranga yose yayishyuwe, kandi bikaba byarakozwe ku bwumvikane bw’ impande zombi, akabisinyira. Avuga ko Akarere karangije kumwishyura, ko ahubwo basanga ibyo avuga ari ibyifuzo bye bidashingiye ku mategeko.
[31] Yongeraho ko ku birebana n’icyemezo cy’umurimo Tabaruka Dieudonné avuga ko kituzuye, atigeze agaragariza Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi ibiburamo kugirango byongerwemo, bivuga ko yemeraga ko nta nenge gifite. Naho ku birebana n’uko uwamuhaye icyemezo cy’umurimo atari abifitiye ububasha, asanga ataribyo kuko uwakimuhaye atasinye mu mwanya we ahubwo yasinye mu mwanya w’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa wabimuhereye ububasha (délégation de pouvoir).
UKO URUKIKO RUBIBONA
- Imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi y’amezi 33 yakaswe n’Akarere ka Gicumbi ariko ntimenyekanishwe ngo inishyurwe muri RSSB
[32] Mu nyandiko zashyikirijwe Urukiko, harimo urupapuro rwerekana uburyo Tabaruka Dieudonné yatangiwe imisanzu y’ubwiteganyirize rwatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu kibifite mu nshingano (RSSB), rukaba rugaragaza ko koko imisanzu avuga yo mu myaka ya 2005, 2009, 2010 na 2017 itatanzwe, ariko ko iyo mu mwaka wa 2011 yatanzwe uretse ay’igice cy’ukwezi kwa gatanu kuko bigaragara ko yatangiye akazi ku wa 16/05/2011[6].
[33] Ku bijyanye n’imisanzu yo mu mwaka wa 2005, muri dosiye harimo icyemezo cy’imirimo yakozwe cyatanzwe n’uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rebero, kigaragaza ko Tabaruka Dieudonné yakoreye ako Karere kuva ku wa 01/06/2005 kugeza ku wa 30/12/2005, kandi ababuranyi bakaba bemeranya ko Akarere ka Rebero kari mu twahindutse Akarere ka Gicumbi igihe cy’amavugurura y’inzego z’ibanze. Bivuga rero ko imisanzu y’ubwiteganyirize Tabaruka Dieudonné atatangiwe n’Akarere ka Rebero, agomba kuyitangirwa n’Akarere ka Gicumbi.
[34] Ku bijyanye n’imisanzu yo mu mwaka wa 2009 na 2010, muri dosiye harimo ibaruwa yanditswe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ku wa 22/04/2009 imenyesha Tabaruka Dieudonné ko agizwe umucungamutungo w’Ishuri Ryisumbuye rya Koleji Rushaki, hakaba n’icyemezo cy’imirimo yakozwe cyatanzwe ku wa 14/02/2018 n’Umuyobozi w’iryo shuri Abbé Joseph Bukenya Wetaase, kigaragaza ko yahakoze kuva ku wa 08/05/2009 kugeza ku wa 6/08/2010. Hashingiwe kandi ku ngingo ya 34[7] y’Itegeko No 20/2003 ryo ku wa 03/08/2003 rigena imiterere y’uburezi, Leta ishobora kugirana amasezerano n’ibigo by’amashuri byigenga, ikabifasha gushyiramo abakozi bakenewe no kubagenera imishahara. Bigaragara ko ari muri urwo rwego Tabaruka Dieudonné yahawe akazi n’Akarere ka Gicumbi ko kuba umucungamutungo w’Ishuri Ryisumbuye rya Koleji Rushaki, bivuga ko yagombaga kugenerwa imishahara n’Akarere, kakaba ari nako kamwishyurira imisanzu y’ubwiteganyirize. Kuba imisanzu yavuzwe haruguru yo mu mwaka wa 2009 na 2010 itarishyuwe rero, bigomba kubazwa Akarere.
[35] Ku bijyanye n’imisanzu yo mu mwaka wa 2017, bigaragara ko itaratanzwe muri RSSB ari iy’igihe Tabaruka Dieudonné yari afunzwe, kuko yafunzwe kuva ku wa 07/03/2017. Muri icyo gihe yari umukozi w’Akarere ka Gicumbi nk’uko bigaragazwa n’amabaruwa amuha akazi, ibaruwa imumenyesha ko asezerewe ku mirimo yakoraga nta mpaka guhera ku wa 08/09/2017, n’icyemezo cy’imirimo yakoze. Urukiko rurasanga rero Akarere ariko kagomba gutanga imisanzu bigaragara ko itashyikirijwe RSSB.
- Indishyi zo guhabwa icyemezo cy’imirimo yakozwe kituzuye kandi kigatangwa impitagihe
[36] Muri dosiye yashyikirijwe Urukiko, hagaragaramo icyemezo cy’imirimo yakozwe cyatanzwe ku wa 07/02/2018 na Higiro Damas nk’Umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi (Directeur des Ressources Humaines et Administration) wabiherewe ububasha (par délégation des pouvoirs), kigaragaza ko Tabaruka Dieudonné yakoze mu Karere ka Gicumbi ku myanya ikurikira:
- Umubaruramari (Accountant) kuva ku wa 16/05/2011 kugeza ku wa 02/09/2015;
- Umuyobozi ushinzwe imari (Director of Finance) kuva ku wa 03/09/2015 kugeza ku wa 08/09/2017.
[37] Muri dosiye hagaragaramo kandi ibaruwa y’Umuyobozi w’Akarere yo ku wa 16/05/2011 ishyira Tabaruka Dieudonné ku mwanya w’ushinzwe ibaruramari, ndetse n’ibaruwa yo ku wa 03/09/2015 imugira Umuyobozi ushinzwe imari by’agateganyo (yemezwa burundu muri uwo mwanya ku wa 17/08/2016). Hashingiwe kuri aya mabaruwa, Urukiko rurasanga imirimo Tabaruka Dieudonné yakoze kuva ku wa 16/05/2011 kugeza ku wa 08/09/2017 yaragaragajwe mu cyemezo cy’imirimo yakozwe. Ibijyanye n’umwanya wa finance and administration officer mu Murenge wa Byumba avuga ko utagaragajwe, Urukiko rusanga yarawushyizweho ariko akawuvanwaho nyuma yo gutakambira Komisiyo y’abakozi ba Leta, agahita asubizwa ku mwanya w’ Umuyobozi ushinzwe imari mu Karere[8], ndetse agahabwa n’ikinyuranyo cy’imishahara yari yatakaje ijyanye n’ukwezi kwa 11, ukwa 12 /2016 n’ukwa 1 /2017[9]. Urukiko rukaba rusanga rero nta mpamvu yari ihari yo gushyira uwo mwanya ku cyemezo cy’imirimo yakozwe.
[38] Urukiko rusanga ibivugwa na Tabaruka Dieudonné ko yahawe icyemezo n’umuyobozi utabifitiye ububasha bitahabwa ishingiro, kuko Umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi wagisinye yabiherewe ububasha n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere mu ibaruwa yo ku wa 03/02/2016.
[39] Ku bijyanye n’imirimo Tabaruka Dieudonné yakoze muri Koleji ya Rushaki nk’umucungamutungo, Urukiko rusanga yarayiherewe icyemezo ku wa 14/02/2018 n’Umuyobozi w’iryo shuri (nk’Umuyobozi w’Ikigo cy’ishuri ryigenga ryagiranye amasezerano na Leta), kigaragaza ko yahakoze kuva ku wa 08/05/2009 kugeza ku wa 16/08/2010.
[40] Ku bijyanye no kuba ibyemezo byaratanzwe bitinze, ingingo ya 4 y’ Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe No 002/03 yo ku wa 06/12/2012 yerekeye itangwa ry’icyemezo cy’imirimo yakozwe, iteganya ko umukoresha agomba guha umukozi icyemezo cy’imirimo yakozwe iyo uwo mukozi ahagaritse imirimo yakoraga kubera impamvu izo ari zo zose, ariko ayo mabwiriza akaba atarateganyaga igihe ntarengwa ngo kibe cyarirengagijwe. Kuba atagaragaza ko yaba yarasabye icyo cyemezo bakakimwima, bikamugiraho ingaruka, Urukiko rusanga nta ndishyi agomba guhabwa.
- Insimburakiruhuko (Congés annuels non payés)
[41] Ingingo ya 20 y’Itegeko N° 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Sitati rusange igenga abakozi ba Leta ryakurikizwaga igihe Tabaruka Dieudonné yasezererwaga ku murimo nta mpaka, iteganya ko iyo umwaka ushize umukozi wa Leta adashoboye gufata ikiruhuko kubera impamvu z’akazi kandi yaracyatse mu nyandiko, agomba kugifata mu kwezi kubanza k’umwaka ukurikiyeho.
[42] Iyi ngingo yumvikanisha ko iyo umukozi wa Leta atabashije gufata konji y’umwaka kubera impamvu z’akazi, ayifata mu kwezi kubanza k’umwaka ukurikiyeho, ariko akaba agomba kugaragaza ko yari yayisabye mu nyandiko. Ikindi cyumvikana muri iyi ngingo ni uko umukozi wasabye konji mu nyandiko ntayihabwe kubera impamvu z’akazi, adahabwa amafaranga ayisimbura, ahubwo ayisimbuza indi agomba gufata mu kwezi kwa mbere k’umwaka ukurikiyeho nk’uko bimaze kuvugwa.
[43] Muri dosiye y’urubanza hagaragaramo ibaruwa yo ku wa 08/05/2014 Tabaruka Dieudonné yandikiye Umuyobozi w’Akarere asaba ikiruhuko cy’iminsi 15 cy’umwaka wa 2012, n’icy’iminsi 15 cy’umwaka wa 2013, atahawe kandi yarabisabye. Hashingiwe ku byasobanuwemu bika bibanza, Urukiko rusanga Tabaruka Dieudonné yaragombaga gusaba ikiruhuko cy’umwaka wa 2012 atahawe bitarenze ukwezi kwa mbere kwa 2013, naho icy’umwaka wa 2013 akaba yaragombaga kugisaba bitarenze ukwezi kwa mbere kwa 2014. Kuba yaranditse asaba ibiruhuko byombi mu kwezi kwa gatanu 2014, bigaragara ko yanditse igihe cyararenze ku buryo atagomba kubisabira indishyi.
[44] Ku bijyanye n’ikiruhuko cy’umwaka wa 2015, muri dosiye harimo ibaruwa yo ku wa 22/09/2015 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere yandikiye Tabaruka Dieudonné, igaragaza ko yamwemereye konji y’iminsi 10 ku minsi 15 yari yasinyiye. Icyakora, nta kimenyetso kigaragaza ko Tabaruka Dieudonné yasabye gufata iminsi 5 yari yasigaye kuyo yari yemerewe bitarenze ukwezi kwa mbere kwa 2016 ngo abyangirwe. Nta n’ikimenyetso kigaragaza ko yigeze asaba indi minsi 15 y’umwaka wa 2015 ngo ayimwe. Urukiko rukaba rusanga rero nta ndishyi Tabaruka Dieudonné agomba gusaba zo kuba atarahawe konji y’umwaka wa 2015.
- Indishyi mbonezamusaruro z’amafaranga 793.161Frw y’umushahara wagabanyijwe igihe yari yaramanuwe mu ntera kuva ku wa 30/11/2016 kugeza igihe yishyuriwe ku wa 05/03/2018
[45] Ikirego Tabaruka Dieudonné yatanze mu rwego rwa mbere ku bijyanye n’uru rubanza rusabirwa gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane, kirebana no gukuraho icyemezo kimuhagarika by’agateganyo n’ikimusezerera nta mpaka ku murimo kubera igihe yari amaze afunze by’agateganyo, n’indishyi zikomoka ku kwirukanwa binyuranyije n'amategeko.
[46] Urukiko rusanga ibyo asaba bijyanye n’ibyo yahombye igihe yari yaramanuwe mu ntera, agasubizwa mu mwanya nyuma yo kwiyambaza Komisiyo y’Abakozi ba Leta, ari ibindi bidafite aho bihuriye n’ibyaregewe muri uru rubanza, bikaba rero bidakwiye gusuzumwa.
- Amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka
[47] Tabaruka Dieudonné asaba kwishyurwa:
- 3.000.000Frw akubiyemo 1.500.000 Frw y’igihembo cy’ Avoka mu manza zabanje na 1.500.000Frw ku rwego rw’Urukiko rw’Ikirenga;
- 1.000.000 Frw y’ikurikiranarubanza mu nkiko zose;
- 125.000 Frw yatanzeho ingwate y’amagarama mu nkiko zabanje.
[48] Asaba kandi ko 700.000 Frw yaciwe mu Rukiko Rukuru yavanwaho kuko Akarere ariko kabaye nyirabayazana. Ku birebana n’amafaranga uburanira Akarere ka Gicumbi asaba, Tabaruka Dieudonné n’umwunganira bavuga ko kuregera Urukiko ari uburenganzira bwe, akaba rero adashobora kubitangira indishyi.
[49] Uburanira Akarere ka Gicumbi avuga ko asaba Urukiko gutegeka Tabaruka Dieudonné kukishyura amafaranga angana na 3.000.000 Frw akubiyemo igihembo cy’ Avoka n'ikurikiranarubanza, kuko uko aje kuburana azana n’Abakozi b’Akarere.
UKO URUKIKO RUBIBONA
[50] Ingingo ya 111 y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018, ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko ikirego cy’amafaranga y’ikurikiranarubanza ari ikirego gishamikira ku kirego cy’iremezo kigamije kwishyuza ibyakoreshejwe mu rubanza. [ ]
[51] Urukiko rurasanga buri muburanyi afite ibyo atsindiye mu rubanza, ku buryo nta wategekwa guha undi indishyi. Ibyo ni nako bimeze ku birebana n’amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka.
III. ICYEMEZO CY’URUKIKO
[52] Rwemeje ko ikirego cyatanzwe na Tabaruka Dieudonné cyo gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane urubanza RADA 00140/2018/HC/KIG, rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 30/07/2019, gifite ishingiro kuri bimwe.
[53] Rwemeje ko imikirize y’urubanza RADA 00140/2018/HC/KIG, rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 30/07/2019, ihindutse kuri bimwe.
[54] Rwemeje ko icyemezo nimero 1203/07.04.05/01 cyo ku wa 28/03/2017 n’icyemezo nimero 3201/07.04.05/01 cyo ku wa 08/09/2017 byubahirije amategeko, ko Tabaruka Dieudonné atasezerewe nta mpaka ku murimo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
[55] Rwemeje ko Akarere ka Gicumbi kagomba kwishyurira Tabaruka Dieudonné, muri RSSB, imisanzu y’ubwiteganyirize bw’abakozi katatanze iteye mu buryo bukurikira:
- Amezi 3 yo mu mwaka wa 2005: kuva mu kwezi kwa 10 kugeza mu kwa 12.
- Amezi 8 yo mu mwaka wa 2009: kuva mu kwezi kwa 5 kugeza mu kwa 12.
- Amezi 8 yo mu mwaka wa 2010: kuva mu kwezi kwa 1 kugeza mu kwa 8.
- Igice cy’ukwezi kwa gatanu mu mwaka wa 2011, uhereye ku wa 16/05/2011.
- Amezi 7 yo mu mwaka wa 2017: kuva mu kwezi kwa 3 kugeza mu kwa 9.
[1] inyandiko zidafite inyungu rusange kuri rubanda zigira agaciro guhera umunsi zamenyesherejweho ba nyirazo.
[2] Si l’intéressé est incapable, la notification doit être faite à son représentant légal. S’il est seulement interné, elle doit être adressée à l’établissement où il réside; J. Auby et R. Drago, Traité de contentieux administratif, Tome 1, 3ème édition, 1984, p.915).
[3] Umukozi wa Leta asezererwa ku kazi nta mpaka iyo: afunzwe by’agateganyo mu gihe kirengeje amezi atandatu (6).
[4] Iyo impamvu zose zituma umuntu afungwa mbere y’urubanza zibonetse, umushinjacyaha ashobora, amaze kumva imvugo y’ukurikiranyweho icyaha yisobanura cyangwa ari kumwe n’umwunganira, kumufunga by’agateganyo.
[5] Hari aho akoresha ijambo kwirukanwa, ariko ikigaragara mu ibaruwa No 3201/07.04.05/01 yo ku wa 08/09/2017 ni uko yasezerewe ku murimo nta mpaka atari ukwirukanwa.
[6] Hakurikijwe ibaruwa y’Umuyobozi w’Akarere yo ku wa 25/04/2012, yahawe akazi by’agateganyo k’ushinzwe ibaruramari ku wa 16/05/2011.
[7] Mu mashuri y’abafatanya na Leta ku bw’amasezerano, imiryango yayashinze niyo ifite inshingano y’ibanze yo kuyubaka, kuyasana, kuyagura no kuyashakira ibikoresho. Muri ayo mashuri, Leta niyo ishyiramo abanyeshuri, abarimu n’abandi bakozibagengwa n’amategeko agenga umurimo kandi ikabahemba.
[8] Reba ibaruwa yo ku wa 06/02/2017 y’Umuyobozi w’Akarere imusubiza ku mwanya w’umuyobozi ushinzwe imari yari yavanyweho ku wa 02/11/2016
[9] Inyandiko yashyizwe muri dosiye igaragaza régularisation yakorewe