Urukiko rw'Ikirenga

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

RUTAYISIRE v MUKANKURIKIYIMANA N’ABANDI ADD

[Rwanda URUKIKO RW’IKIRENGA - RC 00001/2023/SC (Ntezilyayo, P.J., Mukamulisa, Cyanzayire, Hitiyaremye, Karimunda, J.) 28 Nyakanga 2023]

Amategeko y’imiburanishirize y’imanza – Ububasha bw’Inkiko – Urukiko rufite ububasha ku manza ziviguruzanya -  Urukiko rw’Ikirenga nirwo rufite ububasha bwo gukemura ukuvuguruzanya kuri hagati y’imanza zaciwe ku rwego rwa nyuma, uyu murongo ukaba uhinduye uwari warafashwe mu manza zaciwe mbere.

Incamake y’ikibazo: Kahabaye yapfuye afite abana batatu aribo Rutayisire, Umubyeyi na Rutaganda ariko nabo bakaba barapfuye hasigara Rutayisire. Umubyeyi yari yarashakanye na Kayigana babyarana abana babiri aribo bazungura be bahagarariwe na se Kayigana, na Rutanganda nawe yabyaye abana babiri aribo Twagirayezu na Mukankurikiyimana. Abazungura ba Umubyeyi bahagarariwe na Kayigana batanze ikirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo basaba kuzungura, Urukiko rwemeza ko abazungura ba Umubyeyi bagabana na Rutayisire imitungo ya Kahabaye. Nyuma yo kwemezwa ko ari bene Rutaganda, Twagirayezu na Mukankurikiyimana batambamiye urwo rubanza, Urukiko rwisumbye rwemeza ko nabo bagabana ku mitungo izungurwa.

Rutayisire n’abazungura ba Umubyeyi bajuririye icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru, rwemeza ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye gikuweho kuko icyo cyemezo cyahinduraga ikindi cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze cyari cyaramaze kuba itegeko. Twagirayezu na Mukankurikiyimana bajuririye mu Urukiko rw’Ikirenga hanyuma rusanga Urukiko Rwisumbuye rwari rufite ububasha maze rutesha agaciro icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru, rugumishaho icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

 

Rutayisire yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ubujurire arusaba gukemura ikibazo cy’ivuguruzanya ry’urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB rwaciwe ku wa 29/02/2008 n’urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 07/09/2012 nk’uko rwemejwe n’urubanza N° RCAA 0010/14/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 17/03/2017, icyo kirego nticyakirwa kubera ko muri izo manza harimo urwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga, mu gihe Urukiko rw’Ubujurire rufite ububasha bwo gukemura ivuguruzanya ry’imanza zaciwe n’inkiko ziri munsi yarwo cyangwa ubwarwo rwaciye. Rutayisire yiyambaje Urukiko rw’Ikirenga asaba ko hakemurwa ikibazo cy’ivuguruzanya hagati y’izo manza, ruracyakira rusuzuma ikibazo cyo kumenya niba Urukiko rw’Ikirenga rufite ububasha bwo gukemura impaka zishingiye ku ivuguruzanya ry’imanza.

Mukankurikiyimana na Twagirayezu batanze inzitizi z’iburabubasha bavuga ko urega ashaka ko Urukiko rw’Ikirenga rwongera gusuzuma icyemezo RCAA 0010/14/CS rwaciye mbere kandi binyuranije n’amategeko kuko rwaciye urwo rubanza rubanje gusoma neza urubanza RC 0140/07/TB/NYB rwateshejwe agaciro, rubona gufata icyemezo. Akomeza asobanura ko ahubwo urega yagakwiye kuba yarasubirishijemo urubanza ingingo nshya cyangwa akajya mu karengane. Rutayisire asobanura ko iyi nzitizi idakwiye guhabwa ishingiro kuko itegeko rigena ububasha bw'inkiko ritigeze riteganya urukiko rufite ububasha bwo gukemura ikibazo cy'imanza zivuguruzanya, ariko ko mu rubanza No RC 00008/2017/SC, Urukiko rw'lkirenga rwavuze ko Urukiko rw'Ubujurire arirwo rufite ububasha bwo kuburanisha ibirego birebana n’ivuguruzanya ry’imanza bityo ko ashingiye kuri icyo cyemezo yatanze ikirego cye mu Rukiko rw’Ubujurire ariko nticyakirwa akaba asanga Urukiko rw’Ikirenga arirwo rufite ububasha kuko na none arirwo rutanga imirongo izindi nkiko zigenderaho.

Incamake y’icyemezo: Urukiko rw’Ikirenga nirwo rufite ububasha bwo gukemura ukuvuguruzanya kuri hagati y’imanza zaciwe ku rwego rwa nyuma. Kubera iyo mpamvu, uyu murongo uhinduye uwari warafashwe mu manza zaciwe mbere n’uru Rukiko zirimo urubanza Nº RC 00008/2017/SC n’urubanza Nº RCOM 00002/2019/SC; bityo rero inzitizi y’iburabubasha yatanzwe nta shingiro ifite.

Inzitizi y’iburabubasha bw’Urukiko rw’Ikirenga yatanzwe nta shingiro ifite;

Amategeko yifashishijwe atagikoreshwa:

Itegeko Ngenga Nº 03/2012/OL ryo ku wa 13/06/2012 ryagenaga imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga, ingingo ya 29.

Code de procédure civile et commerciale de la Tunisie, article 175 (5);

Code de procédure civile du Royaume du Maroc. Article 390;

Loi organique N° 2008-35 du 7 août 2008 portant création de la Cour suprême du Sénégal, Titre 1, point 3;

Loi N° 2008-07 du 28 Fevrier 2011 portant code de procédure civile, Commerciale, sociale, administrative et des comptes, article 690.

Décret 79-941 1979-11-07 art. 2 JORF 9 novembre 1979 en vigueur le 1 janvier 1980, article 618.

Imanza zifashishijwe:

RC 00008/2017/SC, Umuhoza Annonciata na Ndayisenga Protais, rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 28/09/2018

RCOM 00002/2019/SC, ININTCO Ltd, DRESOCECO Ltd na UNITEX RWANDA Ltd, rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 27/09/2019;

RC 00002/2022/CA, FENG Zhigang, Ndayisaba Emmanuel na Mugiraneza Vincent, rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 20/03/2023.

Inyandiko z’abahanga zifashishijwe:

Rigaux, F., & Dabin, J., La nature du contrôle de la Cour de cassation, Bruxelles, Etablissements Émile Bruylant,1966, p.20;

Beim, D., & Rader, K. (2018). Legal Uniformity in American Courts. Journal of Empirical Legal Studies, p 16);

Hugh Evander Willis, Some Conflicting Decisions of the United States Supreme Court, Indiana University School of Law – Bloomington, p 21;

Graeme Cowie, The UK Supreme Court, house of commons library, parliament, UK, 2022, P.12-13;

Urubanza

I.  IMITERERE Y’URUBANZA

[1]               Rutayisire        Jean     de        Dieu,   Umubyeyi       Catherine         (+)       na Rutaganda Jean Népomuscène (+) ni bene Kahabaye Joseph (+). Umubyeyi Catherine yasize abana 2, aribo Kayigana Darlène Isaro na Umubyeyi Gabriella. Rutaganda Jean Népomuscène nawe yasize abana 2 aribo Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice.

[2]               Abazungura ba Umubyeyi Catherine aribo Kayigana Darlène Isaro na Umubyeyi Gabriella bahagarariwe na se Kayigana Jean Baptiste, batanze ikirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo barega Rutayisire Jean de Dieu, basaba kugabana imitungo yasizwe na Kahabaye Joseph[1].

[3]               Mu rubanza N° RC 0140/07/TB/NYB rwaciwe ku wa 29/02/2008, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo rwemeje ko Rutayisire Jean de Dieu agabana imitungo ya nyakwigendera Kabahaye Joseph n’abazungura ba Umubyeyi Catherine, rutegeka ko:

i.          Rutayisire Jean de Dieu yegukana inzu irimo butike 3 iri ku Kivugiza hamwe n’ikibanza gifatanye nazo, ishyamba riri munsi yazo, isambu iri mu gishanga ku Giticyinyoni, ikibanza kiri i Nyamirambo mu Gatare, igipande cy’isambu iri i Bugesera, ibyo Rutayisire Jean de Dieu yikubiye bifite agaciro ka 10.505.000 Frw.

ii.         Abazungura ba Umubyeyi Catherine aribo Kayigana Isaro Darlène na Umubyeyi Gabriella begukana inzu ya nyina wa Umubyeyi Catherine witwaga Mukankusi Antoniya iri ku Kivugiza, inzu ikodeshwa iri i Nyamirambo kuri kaburimbo, itongo rya Kahabaye Joseph riri ku Kivugiza, isambu iri i Zivu n’igipande cy’isambu iri mu Bugesera, runategeka abazungura ba Umubyeyi Catherine kugurisha ikibanza cya nyakwigendera Kahabaye kiri ku Kicukiro bakubaka itongo ry’uwo nyakwigendera.

[4]               Nyuma yo kwemezwa ko ari bene Rutaganda Jean Népomuscène bikozwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo mu rubanza No RC 0268/08/TB/NYB - RC 0269/08/TB/NYB rwaciwe ku wa 20/06/2008, Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice batambamiye urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo, basaba ko nabo bagira uruhare ku mutungo wa nyakwigendera Kahabaye Joseph. Ikirego cyabo cyahawe N° RC 0471/09/TB/NYB ariko nticyakirwa, batanga ikindi kirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, basaba kubona uruhare rwa se ku mutungo wa nyakwigendera Kahabaye Joseph.

[5]               Mu rubanza No RC 0846/11/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 07/09/2012, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwemeje ko ikirego cy’abazungura ba Rutaganda Jean Népomuscène gifite ishingiro, rutegeka ko:

i.          Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice bahabwa inzu irimo butike 3 iri ku Kivugiza, hamwe n’ikibanza n’ishyamba bifatanye n’izo butike, inzu ikodeshwa iri i Nyamirambo n’isambu iri Zivu.

ii.         Abazungura ba Umubyeyi Catherine aribo Kayigana Isaro Darlène na Umubyeyi Gabriella bahawe kuzungura inzu ya nyina wa Umubyeyi Catherine witwaga Mukankusi iri ku Kivugiza, ikibanza kiri i Nyamirambo mu Gatare, isambu iri mu Bugesera n’ikibanza kiri ku Kicukiro.

iii.        Rutayisire Jean de Dieu we ahabwa itongo rya nyakwigendera Kahabaye Joseph riri ku Kivugiza, isambu iri mu gishanga cya Giticyinyoni, n’ibyo yikubiye bifite agaciro gahwanye na 10.505.000 Frw.

[6]               Rutayisire Jean de Dieu n’abazungura ba Umubyeyi Catherine bajuririye urwo rubanza mu Rukiko Rukuru, bavuga ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutari rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza, no kuba nta nyungu abazungura ba Rutaganda Jean Népomuscène bafite zo gusaba umugabane mu mutungo utakiriho kuko urubanza rwawugabanyije rwabaye itegeko[2].

[7]               Mu rubanza N° RCA 00551/12/HC/KIG - RCA 0553/12/HC/KIG rwaciwe ku wa 30/12/2013, Urukiko Rukuru, rushingiye ku kuba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutari rufite ububasha bwo guhindura ibyemejwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo mu rubanza n° RC 0140/07/TB/NYB kandi rwarabaye itegeko, rwemeje ko urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE rukuweho.

[8]               Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice bajuriye mu Rukiko rw’Ikirenga bavuga ko bakwiye kugira uruhare ku mutungo wasizwe na nyakwigendera Kahabaye Joseph.

[9]               Mu rubanza N° RCAA 0010/14/CS rwaciwe ku wa 17/03/2017, Urukiko rw’Ikirenga rwasanze Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rufite ububasha bwo kuburanisha ikirego rwari rwaregewe, rutesha agaciro urubanza N° RCA 00551/12/HC/KIG - RCA 0553/12/HC/KIG, rutegeka ko hagumaho imikirize y’urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE.

[10]           Rutayisire Jean de Dieu yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ubujurire arusaba gukemura ikibazo cy’ivuguruzanya ry’urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB rwaciwe ku wa 29/02/2008 n’urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 07/09/2012 nk’uko rwemejwe n’urubanza N° RCAA 0010/14/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 17/03/2017, Umwanditsi Mukuru yemeza ko ikirego cye kitakiriwe kubera ko mu manza asabira gukemurirwa ivuguruzanya harimo urwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga, mu gihe Urukiko rw’Ubujurire rufite ububasha bwo gukemura ivuguruzanya ry’imanza mu gihe zaciwe n’inkiko ziri munsi yarwo cyangwa ubwarwo rwaciye.

[11]           Rutayisire Jean de Dieu yahise atanga ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga arusaba gukemura ikibazo cy’ivuguruzanya ry’urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB n’urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE nk’uko rwemejwe n’urubanza N° RCAA 0010/14/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga. Avuga ko ariyo nzira yonyine yakemura ikibazo cy’uburenganzira bwe n’ubw’abaregwa kuko bugonganira ku mutungo umwe hashingiwe ku manza 2 zabaye itegeko.

[12]           Mu myanzuro yabo, uruhande rwa Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice rwatanze inzitizi, aho bavuze ko ikirego cyatanzwe n’abo baburana kidakwiye kwakirwa kubera ko Urukiko rw’Ikirenga nta bubasha rugifiteho.

[13]           Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame ku wa 26/06/2023 Rutayisire Jean de Dieu ahagarariwe na Me Niyondora Nsengiyumva na Me Nkeza Sempundu Clément, Mukankurikiyinka Béatrice yunganiwe na Me Seburikoko Jérémie akanahagararira Twagirayezu Béatha, naho Umubyeyi Gabriella na Kayigana Darlène bahagarariwe na Me Habineza Gasore Gilbert, ababuranyi bajya impaka ku kibazo cyo kumenya niba Urukiko rw’Ikirenga rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza.

II. IKIBAZO KIRI MU RUBANZA N’ISESENGURWA RYACYO

Kumenya niba Urukiko rw’Ikirenga rufite ububasha bwo gukemura impaka zishingiye ku ivuguruzanya ry’imanza

[14]           Me Seburikoko Jérémie uhagarariye Twagirayezu Béatha akanunganira Mukankurikiyimana Béatrice yatanze inzitizi y’iburabubasha bw’Urukiko rw’Ikirenga aho avuga ko Rutayisire Jean de Dieu asa nk’usaba ko Urukiko rw’Ikirenga rwongera gusuzuma urubanza n° RCAA 0010/14/CS rwaciye mbere kandi binyuranyije n’amategeko.

[15]           Avuga kandi ko Urukiko rw'Ikirenga rwaciye urwo rubanza rwabanje gusoma bihagije urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB mbere yo gufata icyemezo, ko bitashoboka ko rwongera gusuzuma ibyerekeranye n'urwo rubanza mu gihe Rutayisire Jean de Dieu atiyambaje inzira yo gusubirishamo urubanza ingingo nshya cyangwa gusubirishamo urubanza ku mpamvu z'akarengane. Asanga kandi ikibazo kiri muri uru rubanza kiramutse kijyanye no gukemura impaka ku ivuguruzanya ry’imanza, uru Rukiko ari rwo rwazikemura, ko ariko abona izo mpaka ntazihari.

[16]           Akomeza avuga ko iyo Umuhesha w'Inkiko washatse kurangiriza urubanza Rutayisire Jean de Dieu abona ko bidashoboka ku mpamvu zo kuvuguruzanya kw’imanza, aba yarabikoreye raporo kugira ngo Rutayisire Jean de Dieu ayitwaze asaba ko urubanza rusubirwamo ku mpamvu z'akarengane.

[17]           Me Niyondora Nsengiyumva uburanira Rutayisire Jean de Dieu avuga ko iyi nzitizi idakwiye guhabwa ishingiro kuko itegeko rigena ububasha bw'lnkiko ritigeze riteganya ku buryo busobanutse Urukiko rufite ububasha bwo gukemura ikibazo cy'imanza zivuguruzanya, ariko ko mu rubanza No RC 00008/2017/SC, rwari hagati ya Umuhoza Annonciata na Ndayisenga Protais, Urukiko rw'lkirenga rwavuze ko Urukiko rw'Ubujurire arirwo rufite ububasha bwo kuburanisha ibirego birebana n’ivuguruzanya ry’imanza.

[18]           Asobanura ko ashingiye kuri icyo cyemezo, Rutayisire Jean de Dieu yabanje kuregera Urukiko rw’Ubujurire, ariko Umwanditsi Mukuru warwo yemeza ko ikirego cye kitakiriwe ashingiye ku mpamvu y’uko rumwe mu manza zivuguruzanya rwaciwe n'Urukiko rw'lkirenga. Avuga ko yemeranywa n’icyo cyemezo, kubera ko Urukiko rw’Ikirenga ari rwo rutanga umurongo ku zindi nkiko, ko rero Urukiko rw’Ubujurire rukwiye gusuzuma ibijyanye gusa n’ivuguruzanya z’imanza zaciwe n’inkiko zo hasi.

[19]           Me Nkeza Sempundu Clément nawe uburanira Rutayisire Jean de Dieu, yongeraho ko kuba Me Seburikoko Jérémie avuga ko Urukiko rw’Ikirenga rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza, nyamara ntagaragaze urundi rukiko rubufite, bitesha agaciro inzitizi yatanze.

[20]           Akomeza avuga ko kuba Urukiko rw’Ikirenga arirwo rutanga umurongo ugomba gukurikizwa n’izindi nkiko, arirwo rukwiye gusuzuma uru rubanza, ariko bigakorwa nk'uko imanza z'akarengane zisuzumwa, noneho Perezida w'Urukiko rw'lkirenga mu gihe asanze hari ukuvuguruzanya kw'imanza, akagena urukiko ruzaruburanisha.

[21]           Me Habineza Gasore Gilbert uhagarariye Kayigana Isaro Darlène na Umubyeyi Gabriella avuga ko Me Seburikoko Jérémie yirengagiza ko hari imanza 2 zafashe icyemezo ku kintu kimwe kandi zose zikaba zarabaye itegeko, ko ubusanzwe amategeko agena inzira n’uburyo bukoreshwa kugira ngo urubanza rwabaye itegeko rwongere ruburanishwe hagamijwe gutesha agaciro icyemezo cyarufashwemo, nyamara akaba atari byo byakozwe na Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice kuko aho gukurikiza inzira zose nk’uko ziteganyijwe n’amategeko bo bahisemo gutanga ikirego gishya mu rukiko rutandukanye n’urwari rwafashe icyemezo mbere.

[22]           Akomeza avuga ko kuba hari ibyemezo bibiri (2) byabaye itegeko kandi nyamara bivuguruzanya kuko hari imitungo yahawe Rutayisire Jean de Dieu mu rubanza N° RC 0140/07/TB/NYBO ndetse no mu rubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 07/09/2012 rwanashimangiwe mu rubanza N° RCAA 0010/14/CS iyo mitungo ikongera igahabwa Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice nyamara baremejwe nk’abazungura ba Kahabaye Joseph nyuma y’urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB, Urukiko rw’Ikirenga arirwo rwakemura icyo kibazo cy’ivuguruzanya ku byemezo bitandukanye byafashwe n’inkiko, buri wese akamenya umutungo agomba kwegukana.

Uko Urukiko rubibona

[23]           Ku bijyanye n’ikibazo cy’imanza zivuguruzanya, ingingo ya 29 y ‘Itegeko Ngenga Nº 03/2012/OL ryo ku wa 13/06/2012 ryagenaga imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga yateganyaga ko uru Rukiko ari rwo rufite ububasha bwo kugikemura. Nyuma y’ivugurura ry’amategeko ajyanye n’Urwego rw’Ubucamanza yabaye muri 2018, harimo n’Itegeko Nº 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’Inkiko rikurikizwa ubu, ibijyanye n’ububasha bwo gukemura ikibazo cy’ivuguruzanya ry’imanza ntibyateganyijwe muri iryo Tegeko, bivuze ko nta rukiko rwahawe ubwo bubasha.

[24]           Mu rubanza Nº RC 00008/2017/SC rwaciwe ku wa 28/09/2018 haburana Umuhoza Annonciata na Ndayisenga Protais, Urukiko rw’Ikirenga, rwasanze kuba ububasha bwo gusuzuma ibirego bijyanye no kuvuguruzanya hagati y’imanza butarateganyijwe mu Itegeko Nº 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018, atari ku mpamvu z’uko Umushingamategeko yashatse ko ibyo birego bitazajya bikemurwa, ahubwo ko byibagiranye.

[25]           Rwatanze umurongo w’uko ibyo birego bigomba kujya biburanishwa n’Urukiko rw’Ubujurire, rushingiye ku mpamvu y’uko urwo Rukiko rweguriwe ububasha hafi ya bwose bwari bufitwe n’Urukiko rw’Ikirenga, ubu rwo rukaba rwarasigaranye ububasha budasanzwe gusa. Uyu murongo wongeye gushimangirwa n’uru Rukiko mu rubanza Nº RCOM 00002/2019/SC rwaciwe ku wa 27/09/2019 haburana MININTCO Ltd, DRESOCECO Ltd na UNITEX RWANDA Ltd.

[26]           Nk’uko bigaragara mu manza zinyuranye, Urukiko rw’Ubujurire rwakurikije uyu murongo rutangira kwakira no gusuzuma ibirego bijyanye n’ivuguruzanya ry’imanza[3] harimo n’imanza zaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga, nk’urubanza No RC 00001/2021/CA aho Urukiko rw’Ubujurire rwasuzumye ikibazo cyo kuvuguruzanya kuri kwari hagati y’urubanza Nº RCOMAA 0043/15/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 24/06/2016 n’urubanza Nº RCOMA 00412/2018/HCC rwaciwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi ku wa 20/09/2018, haburana SAILER ENERGY UG-PARTNERSHIP Ltd na ECOBANK RWANDA Plc.

[27]           Nk’uko byavuzwe haruguru, ashingiye ku murongo watanzwe n’Urukiko rw’Ikirenga wamaze gusobanurwa, Rutayisire Jean de Dieu yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ubujurire, kijyanye n’ukuvuguzanya kw’imanza kuko hari imitungo yahawe mu rubanza N° RC 0140/07/TB/NYBO rwabaye itegeko, iyo mitungo ikongera igahabwa Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice mu rubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE rwanashimangiwe n’urubanza N° RCAA 0010/14/CS. Umwanditsi mukuru w’Urukiko rw’Ubujurire yamusubije ko ikirego cye kitakiriwe kubera ko mu manza asabira gukemurirwa ivuguruzanya harimo urwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga, ko kandi Urukiko rw’Ubujurire rufite ububasha bwo gukemura ivuguruzanya ry’imanza mu gihe zaciwe n’inkiko ziri munsi yarwo cyangwa ubwarwo rwaciye.

[28]           Nyuma y’aho Rutayisire Jean de Dieu yatanze ikirego muri uru Rukiko, we n’abamuburanira bakaba bavuga ko nta rundi rukiko rushobora kuburanisha ikibazo kijyanye n’ivuguruzanya ry’imanza mu gihe mu manza ziregerwa harimo n’urwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga.

[29]           Nk’uko byasobanuwe haruguru, Itegeko Ngenga Nº 03/2012/OL ryo ku wa 13/06/2012 ryamaze kuvugwa ryahaga Urukiko rw’Ikirenga ububasha bwo gukemura ukuvuguruzanya kuri hagati y’imanza zaciwe ku rwego rwa nyuma, ariko mu Itegeko rishya No 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 naryo ryavuzwe haruguru, nta rukiko na rumwe rwahawe ubwo bubasha.

[30]           Urukiko rurasanga n’ubwo rwari rwaratanze umurongo w’uko Urukiko rw’Ubujurire ari rwo rugomba kuburanisha bene ibi birego, hakiri ikibazo cyo kumenya niba urwo Rukiko arirwo mu by’ukuri rukwiriye kuba rufite ubwo bubasha nk’uko bimeze ubu.

[31]           Mu gushaka igisubizo kuri iki kibazo, ni byiza kureba uko bigenda mu bindi bihugu. Mu gihugu cy’Ubufaransa[4] no mu Bubirigi[5], iyo hari ibyemezo by’inkiko bivuguruzanya, biregerwa mu Rukiko Rusesa Imanza, rusumba izindi muri ibyo bihugu. Mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika[6] n‘Ubwongereza[7], Urukiko rw’Ikirenga nk’Urukiko rusumba izindi, nirwo rukemura icyo kibazo.

[32]           Mu bihugu byo muri Afurika nka Tunisie[8], Maroc[9]  na naho iyo hari ibyemezo by’inkiko bivuguruzanya, biregerwa mu Rukiko Rusesa Imanza. Mu gihe muri Senega[10] na Benin[11], Urukiko rw’Ikirenga arirwo rufite ubwo bubasha.

[33]           Ingero zimaze gutangwa zihuriza ku kuba mu bihugu bitandukanye, ibibazo bijyanye n’ivuguruzanya ry’imanza bikemurwa n’Urukiko rukuriye izindi mu gihugu. Urukiko rurasanga Itegeko Ngenga Nº 03/2012/OL ryo ku wa 13/06/2012 ryavuzwe haruguru ryari ryarahaye Urukiko rw’Ikirenga ububasha bwo gukemura impaka zijyanye n’imanza zivuguzanya, ryari mu murongo umwe n’usanzwe ukurikizwa mu bindi bihugu. Nk’uko kandi n’uru Rukiko rwabisobanuye mu manza rwaciye mbere zamaze kuvugwa, kuba Itegeko Nº 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 ryamaze kuvugwa nta rukiko ryahaye ububasha bwo gusuzuma ibirego bijyanye n’ivuguzanya ry ‘imanza, ni uko byibagiranye.

[34]           Urukiko rurasanga nanone imanza zaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ziramutse zigize ikibazo cyo kuvuguruzanya hagati yazo cyangwa zikavuguruzanya n’imanza zaciwe bwa nyuma n’inkiko zo hasi nk’uko bimeze muri uru rubanza, Urukiko rw’Ikirenga arirwo rukwiye gusuzuma icyo kibazo, cyane cyane ko ari narwo rutanga umurongo ku zindi nkiko[12].

[35]           Hashingiwe ku bisobanuro byatanzwe haruguru, Urukiko rw’Ikirenga rurasanga arirwo rufite ububasha bwo gukemura ukuvuguruzanya kuri hagati y’imanza zaciwe ku rwego rwa nyuma. Kubera iyo mpamvu, uyu murongo uhinduye uwari warafashwe mu manza zaciwe mbere n’uru Rukiko zirimo urubanza Nº RC 00008/2017/SC rwaciwe ku wa 28/09/2018 haburana Umuhoza Annonciata na Ndayisenga Protais n’urubanza Nº RCOM 00002/2019/SC rwaciwe ku wa 27/09/2019 haburana MININTCO Ltd, DRESOCECO Ltd na UNITEX RWANDA Ltd.

[36]           Nyuma y’ibisobanuro bimaze gutangwa, Urukiko rurasanga inzitizi y’iburabubasha bw’Urukiko yatanzwe na Mukankurikiyimana Béatrice na Twagirayezu Béata nta shingiro ifite, bityo Urukiko rw’Ikirenga rukaba arirwo rufite ububasha bwo gusuzuma ikibazo cy’ivuguruzanya ry’urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB rwaciwe ku wa 29/02/2008 n’urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 07/09/2012 nk’uko rwemejwe n’urubanza N° RCAA 0010/14/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 17/03/2017.

III.         ICYEMEZO CY’URUKIKO

[37]           Rwemeje ko inzitizi y’iburabubasha bw’Urukiko rw’Ikirenga yatanzwe na Mukankurikiyimana Béatrice na Twagirayezu Béata nta shingiro ifite;

[38]           Rwemeje ko Urukiko rw’Ikirenga arirwo rufite ububasha bwo gukemura ukuvuguruzanya kuri hagati y’imanza zaciwe ku rwego rwa nyuma;

[39]           Rwemeje ko Urukiko rw’Ikirenga rufite ububasha bwo gusuzuma ikibazo cy’ivuguruzanya ry’urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB rwaciwe ku wa 29/02/2008 n’urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 07/09/2012 nk’uko rwemejwe n’urubanza N° RCAA 0010/14/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 17/03/2017.

[40]           Rwemeje ko iburanisha ry’urubanza mu mizi rizaba ku wa 20/11/2023.



[1] Urubanza rwahawe no RC 0559/05/TD/NYB/RC 38788/02, ruza gusibwa, abazungura ba Umubyeyi Catherine bongera kurubyutsa rwandikwa kuri no RC 0140/07/TB/NYB.

[2] Rutayisire Jean de Dieu yaburanye avuga ko yagurishije imwe mu mitungo yatsindiye mu rubanza n° RC 0140/07/TB/NYB rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo ku wa 29/02/2008, igizwe n’inzu irimo butike 3 iherereye Kivugiza na Sibomana Eugène kuri 10.000.000 Frw nk’uko biri mu masezerano y’ubugure bagiranye ku wa 25/09/2011 ndetse no mu masezerano y’ubugure yabereye imbere ya noteri w’ubutaka ubwo bakoraga mutation ku wa 02/10/2014.

(Mu ibaruwa yo ku wa 04/01/2019, Ikigo gishinzwe imicungire y’ubutaka cyandikiye Mukankurikiyimana wari wagisabye amakuru ku kibanza gifite UPI 1/01/08/01/356 kiri ku Cyivugiza, kimumenyesha ko cyanditse kuri SIBOMANA Eugène wakiguze na Rutayisire Jean de Dieu).

[3] Nk’urugero, urubanza N° RCOM 00001/2019/CA rwa MININTCO Ltd, DRESOCECO Ltd na UNITEX RWANDA Ltd rwaciwe ku wa 03/07/2020, urubanza Nº RC 00002/2022/CA rwaciwe ku wa 20/03/2023, haburanamo FENG Zhigang, Ndayisaba Emmanuel na Mugiraneza Vincent n’izindi nyinshi.

[4] Article 618 du Décret 79-941 1979-11-07 art. 2 JORF 9 novembre 1979 en vigueur le 1 janvier 1980:

La contrariété de jugements peut aussi, par dérogation aux dispositions de l'article 605, être invoquée lorsque deux décisions ... sont inconciliables et qu'aucune d'elles n'est susceptible d'un recours ordinaire; le pourvoi en cassation est alors recevable, même si l'une des décisions avait déjà été frappée d'un pourvoi en cassation et que celui-ci avait été rejeté...

[5] Rigaux, F., & Dabin, J., La nature du contrôle de la Cour de cassation, Bruxelles, Etablissements Émile Bruylant,1966, p.20 (la contrariété des jugements est l’une de causes d’ouverture de pourvoi en cassation).

[6] In United States federal courts, a circuit split arises when two or more different circuit courts of appeals provide conflicting rulings on the same legal issue…. the Supreme Court grants review of a case to resolve a circuit split (Beim, D., & Rader, K. (2018). Legal Uniformity in American Courts. Journal of Empirical Legal Studies, p 16). See also Hugh Evander Willis, Some Conflicting Decisions of the United States Supreme Court, Indiana University School of Law – Bloomington, p 21.

[7] Graeme Cowie, The UK Supreme Court, house of commons library, parliament, UK, 2022, P.12-13

[8] L’article 175 (5) du Code de procédure civile et commerciale de la Tunisie: “Le recours en cassation n'est ouvert contre les jugements rendus en dernier ressort que dans les cas suivants S'il y a contrariété de jugements rendus en dernier ressort entre les mêmes parties, sur le même objet et pour la même cause”.

[9] L’article 390 du Code de procédure civile du Royaume du Maroc: « En cas de contrariété de jugements ou d'arrêts devenus irrévocables émanant de tribunaux ou cours d'appel différents, la Cour de cassation …peut annuler sans renvoi l’une des deux décisions dont elle est saisie ».

[10] Voir Titre 1, point 3 de la Loi organique N° 2008-35 du 7 août 2008 portant création de la Cour suprême du Sénégal, disponible sur http://v1.ahjucaf.org/Loi-organique-no-2008-35-du-7-aout.html, visité le 14/07/2023 (La Cour Suprême, la plus haute instance du pouvoir judiciaire au Sénégal a d’autres compétences: elle se prononce sur …., les contrariétés de jugements).

[11] Voir l’article 690 de la loi N° 2008-07 du 28 Fevrier 2011 portant code de procédure civile. Commerciale, sociale, administrative et des comptes

[12] Ibijyanye no kuba Urukiko rw’Ikirenga arirwo rukuriye izindi rukanashyiraho umurongo izindi nkiko zigomba gukurikiza, byasobanuwe mu rubanza N° RS/INJUST/RC 00026/2022/SC, aho uru Rukiko rwashingiye ku murongo wari usanzweho mu rubanza n° RS/INCONST/SPEC 00002/2019/SC, rwagaragaje ko mu mikorere y’inkiko, zubahiriza amahame ashingiye ku kubahiriza umurongo wafashwe (stare decisis), buri Rukiko rukaba rugomba kubahiriza umurongo rwafashe ku kibazo runaka cyangwa umurongo wafashwe n’urukiko rurukuriye kuri icyo kibazo … ko kandi Urukiko rw’Ikirenga nk’Urukiko rukuriye izindi, ari narwo soko nkuru y’imirongo inkiko zindi zigenderaho, ari nayo mpamvu y’imiterere yarwo yihariye, ituma rugira ububasha ku moko y’imanza zose inkiko zishyikirizwa kugira ngo rubashe kuzitangaho umurongo uyobora izindi nkiko mu micire y’imanza.

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.