HABYARIMANA v. MTN RWANDACELL LTD
[Rwanda URUKIKO RW’IKIRENGA – RS/INJUST/RCOM 00002/2020/SC (Mukamulisa, P.J., Cyanzayire, Nyirinkwaya, Hitiyaremye na Muhumuza J.) 23 Kamena 2023]
Amategeko arengera umutungo bwite mu by’ubwenge – Uburenganzira ku gihangano – Umuntu ufite umwanya w’ibanze ku burenganzira nyamuntu no ku burenganzira bw'umutungo ku cyahimbwe icyo aricyo cyose mu rwego rw'ubuvanganzo, rw'ubugeni n'ubumenyi cyangwa ku gihangano cy’iyumvambona ni umuntu wagihanže cyangwa abafatanyije kugihanga.
Amategeko arengera umutungo bwite mu by’ubwenge – Uburenganzira ku gihangano – Kuba umukinnyi (acteur) mu gihangano muntu mu nkuru mpimbano ntibimuhesha uburenganzira bwjumwanditsi wicyo gihangano kuko ibyo akora byose aba abiyoborwamo kandi ategekwa n'umutoza w'abakinnyi.
Amategeko arengera umutungo bwite mu by’ubwenge – Uburyozwe – Umuntu cyangwa sosiyete icuruza ibihangano muntu mu izina ryabo bwite no nyungu zabo bwite batabiherewe uburenganzira na nyiri bihangano barabiryozwa kuko birengerwa n’itegeko.
Incamake y’ikibazo: Uwitwa Habyalimana Charles yareze MTN Rwandacell Ltd mu Rukiko rw'Ubucuruzi rwa Nyarugenge, avuga ko MTN yakoresheje mu bucuruzi bwayo buyibyarira inyungu ibihangano muntu bye (personnages fictifs) Kanyombya na Sekaganda, itabiherewe uburenganzira, ikaba yarahungabanyije uburenganzira bwe bw'umuhanzi kuri ibyo bihangano, kuko ari uburenganzira nyamuntu n'uburenganzira bw'umutungo, bityo akaba asaba uru Rukiko kuyitegeka kumuha indishyi zitandukanye.
MTN yatanze inzitizi yo kutakira ikirego cya Habyalimana Charles, ivuga ko nta bubasha afite bwo gutanga ikirego kuko certificate of registration igaragaza ko Société de production audiovisuelle et Multimédia 2a2m ariyo yahawe uburenganzira bwo kurengera ibyo bihangano Habyarimana avuga ko aribye. Urukiko rwemeje ko ikirego kitakiriwe kuko adafite ububasha.
Habyalimana yajuririye mu Rukiko Rukuru rw'Ubucuruzi, maze rwemeza ko afite ububasha bwo kuregera ko ibihangano muntu Kanyombya na sekaganda, bityo ko imikirize y'urubanza rwajuririwe iteshejwe agaciro, maze urubanza rwoherezwa mu Rukiko rwjUbucuruzi kugira ngo ruruburanishe mu mizi.
Urubanza rwoherejwe mu Rukiko rw'Ubucuruzi, sosiyete Yellow dot Rwanda Ltd, sosiyete Netsolutions Ltd, Kayitankore Ndjoli na Niyitegeka Gratien bagobokeshwa mu rubanza bisabwe na MTN. Urukiko rwemeje ko MTN yakoresheje abantu bahangano Kanyombya na Sekaganda mu bucuruzi biyibyarira inyungu ibifitiye uburenganzira.
Habyalimana yajuririye Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, maze rwemeza ko ubujurire bwe nta shingiro bufite, ajurira nanone mu Rukiko rw'Ubujurire, urwo rukiko rwemeza ko ubujurire bwa kabiri yatanze butari mu bubasha bwarwo.
Nyuma yaho, Habyarimana yanditse asaba ko urubanza rwaciwe n'Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane avuga ko umuhanzi w'igihangano ari we ufite umwanya w'ibanze ku burenganzira nyamuntu no ku burenganzira bw'umutungo ku gihangano cye kandi ko kugira ngo umuntu afatwe nka nyir'igihangano bihagije ko izina rye rigaragara ku gihangano mu buryo busanzwe bukoreshwa iyo nta kimenyetso kibivuguruza.
MTN yisobanura ivuga ko filimi zakinywemo abantu bahangano Kanyombya na Sekaganda zitandikishijwe ku mazina ya Habyarimana ahubwo zandikishijwe na Société de production Audio, Audiovisuelle et Multimédia 2 à 2m yanditse kuri Marie Goretti Niragire, ku buryo ariyo igaragara kuri certificat, bityo ko ariyo ifite uburenganzira bw'umuhanzi kuri ibyo bihangano.
Sosiyete Netsolutions Ltd nayo yiregura ivuga ko ikibazo cyo kumenya niba Habyalimana Charles ari nyir'ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda ntacyo akivugaho kuko amasezerano Netsolutions Ltd yagiranye na Niyitegeka Gratien arebana n'inzenya ze bwite, akaba ntaho ahuriye n'ibyo bihangano muntu.
Niyitegeka Gratien avuga ko abisabwe na Habyalimana Charles yakinnye umuntu muhangano Sekaganda muri filimi ZIRARA ZISHYA, ko nta handi yakoresheje iryo zina usibye ko mu buzima busanzwe baramuhamagara akitaba, avuga kandi ko abona nta mpamvu yagombaga kuzanwa mu rubanza kuko amasezerano yagiranye na Netsolutions Ltd ntaho ahuriye n'umuntu muhangano Sekaganda.
Kayitankore Ndjoli (Kanyombya) nawe aburana avuga ko atari umuntu muhangano wa Habyalimana Charles kuko batigeze bakorana amasezerano, kandi ko izina Kanyombya yakinnye kuva mu mwaka wa 2002 yitwa muri filimi ari we warihimbiye, bityo ko niba Habyalimana Charles yarandikishije iryo zina aryita igihangano cye yaba ari amakosa yakoze kuko yakabaye yaramusabye uburenganzira bwo gukoresha izina rye no kuryandikisha.
Habyarimana avuga kandi ko asaba ko MTN yategekwa kumuha indishyi zishingiye ku kuba yakoresheje ibihangano bye mu bucuruzi buyibyarira inyungu, nta burenganzira yabitangiye, avuga kandi ko ibyo MTN ivuga ko ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda ataribyo byacurujwe ku rubuga rwayo, ahubwo ko hacurujwe inzenya za Kayitankore Ndjoli na Niyitegeka Gratien nta shingiro bifite.
Habyarimana yerekana kandi ko MTN ikora ubucuruzi bw'amayinite (unités), internet n'ibindi, ku buryo iyo umuntu akeneye gucuruza content, yo imuha platform acururizaho, bakemeranya uburyo bazagabana inyungu,
MTN ivuga nanone ko kugira ngo ibihangano bifatwe nk'aho bikoreshejwe nta burenganzira bitangiwe, bigomba kuba byarandikishijwe nk'umutungo bwite, kandi ko nta kimenyetso Habyalimana Charles agaragaza ko yandikishije ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda nk'umutungo we bwite, ko n'icyandikishijwe muri RDB ari filimi ZIRARA ZISHYA atari ibyo bihangano muntu.
Incamake y’icyemezo :1. Umuntu ufite umwanya w’ibanze ku burenganzira nyamuntu no ku burenganzira bw'umutungo ku cyahimbwe icyo aricyo cyose mu rwego rw'ubuvanganzo, rw'ubugeni n'ubumenyi Cyangwa ku gihangano cy’iyumvambona ni umuntu wagihanže cyangwa abafatanyije kugihanga.
2.Kuba umukinnyi (acteur) mu gihangano muntu mu nkuru mpimbano ntibimuhesha uburenganzira bwjumwanditsi wicyo gihangano kuko ibyo akora byose aba abiyoborwamo kandi ategekwa n'umutoza w'abakinnyi.
3. Umuntu cyangwa sosiyete icuruza ibihangano muntu mu izina ryabo bwite no nyungu zabo bwite batabiherewe uburenganzira na nyiri bihangano barabiryozwa kuko birengerwa n’itegeko.
4.Kwandikisha igihangano muntu muri RDB byonyine ntibihagije kugira ngo ukigireho uburenganzira nyamuntu mu gihe nta bimenyetso bigaragaza ko ari wowe wahanze ibyo bihangano.
MTN yakoresheje ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda bya Habyalimana Charles mu bucuruzi buyibyarira inyungu nta burenganzira ibifitiye;
Urubanza ruzakomeza hasuzumwa ikibazo kirebana n'indishyi ku munsi ababuranyi bazamenyeshwa n'ubwanditsi.
Amategeko yashingiweho:
Itegeko N 31/2009 ryo ku wa 26/10/2009 rigamije kurengera umutungo bwite mu by'ubwenge, ingingo ya 195 niya 222.
Nta manza zifashishijwe.
Urubanza
I. IMITERERE Y'URUBANZA
[1] Habyalimana Charles yareze MTN Rwandacell Ltd Ciza kugenda yitwa MTN muri uru rubanza) mu rukiko rwahoze ari Urukiko rw'Ubucuruzi rwa Nyarugenge, isaba ko yategekwa kumuha indishyi zinyuranye zishingiye ku kuba yarakoresheje mu bucuruzi bwayo buyibyarira inyungu ibihangano muntu bye (personnages fictifs) Kanyombya na Sekaganda, itabiherewe uburenganzira, muri uko kubacuruza ikaba yarahungabanyije uburenganzira bwe bw'umuhanzi kuri ibyo bihangano, ari uburenganzira nyamuntu n'uburenganzira bw'umutungo.
[2] Yasobanuraga ko ibyo bihangano muntu bye Kanyombya na Sekaganda bigaragara mu gitabo cyitwa BIBLE [1] mu l'indi cyitwa SCENAR10 [2] no muri filimi NTAWE UMENYA AHO BWIRA ÂGEZE, HARANIRA KUBAHO, ZIRARA ZISHYA yanditse akanayobora, ko MTN igendeye ku bwamamare bwabo yubatse icyo yise SERIVISI Y'URWENYA YA KANYOMBYA na SERIVISI YIKINAMICO Sekaganda, inabahindurira imisusire.
[3] MTN yatanze inzitizi yo kutakira ikirego cya Habyalimana Charles, ivuga ko nta bubasha afite bwo kugitanga kuko certificate of registration N16/09/RDB igaragaza ko Société de production audiovisuelle et Multimédia 2a2m ariyo yahawe uburenganzira bwo kurengera ibyo bihangano. Mu rubanza RCOM Nyarugenge rwemeje ko ikirego cyatanzwe na Habyalimana Charles kitakiriwe kuko adafite ububasha bwo kugitanga.
[4] Habyalimana Charles yajuririye Urukiko Rukuru rw'Ubucuruzi, maze mu rubanza RCOMA 00055/2017/CHC/HCC rwaciwe ku wa 08/03/2018 rwemeza ko afite ububasha bwo kuregera ko ibihangano muntu Kanyombya na sekaganda bigaragara muri générique za filimi NTAWE UMENYA AHO BWIRA AGEZE, HARANIRA KUBAHO, ZIRARA ZISHYA byakoreshejwe mu bindi bikorwa nta burenganzira bitangiwe, ruvuga ko imikirize y'urubanza rwajuririwe iteshejwe agaciro, rutegeka ko urubanza rwoherezwa mu Rukiko rwjUbucuruzi kugira ngo ruruburanishe mu mizi, runategeka MTN kumwishyura 800.000 Frw y'igihembo cya Avoka.
[5] Urubanza rwoherejwe mu Rukiko rw'Ubucuruzi, Yellowdot Rwanda Ltd, Netsolutions Ltd, Kayitankore Ndjoli na Niyitegeka Gratien bagobokeshwa mu rubanza bisabwe na MTN. Mu rubanza RCOM 00731/2019/TC rwaciwe ku wa 04/10/2019, urwo rukiko rwemeje ko MTN, Yellowdot Rwanda Ltd na Netsolutions Ltd zakoresheje abantu bahangano Kanyombya na Sekaganda mu bucuruzi bizibyarira inyungu zibifitiye uburenganzira, rutegeka Habyalimana Charles guha MTN 700.000 Frw y'igihembo cya Avoka.
[6] Urwo rukiko rwafashe icyo cyemezo rusobanura ko:
-Muri générique ya filimi ZIRARA ZISHYA hagaragaramo umuntu muhangano witwa Sekaganda ufite amazina nyakuri ya Niyitegeka Gratien, muri iyo filimi hamwe no muri filimi HARANIRA KUBAHO na NTAWE UMENYA IYO BWIRA AGEZE hagaragaramo umuntu muhangano witwa Kanyombya usanzwe witwa Kayitankore Ndjoli. Ibyo ni ibimenyetso bihamya ko Kayitankore Ndjoli na Niyitegeka Gratien bafatanyije na Habyalimana Charles guhanga abantu bahangano bavuzwe no guhanga filimi bakinnyemo abo bantu bahangano, bakaba bafite uburenganzira bungana n'ubwa Habyalimana Charles kuri abo bantu bahangano bakinnye muri filimi zavuzwe;
-Nubwo Kayitankore Ndjoli na Niyitegeka Gratien baba bari bafitanye amasezerano y'umurimo na Habyalimana Charles mu gihe bakinaga filimi ZIRARA ZISHYA, HARANIRA RUBAHO bitwa Kanyombya na Sekaganda, ntibibambura uburenganzira ku bantu bahangano bakinnye bitwa, keretse amasezerano bagiranye na Habyalimana Charles ababuza ku buryo bweruye gukoresha ayo mazina y'abantu bahangano;
Kayitankore Ndjoli na Niyitegeka Gratien bari bafite uburenganzira bwo gukora amasezerano agurisha ibihangano byabo by'urwenya bahimbye mu mazina y'ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda kuko bagurishaga umutungo wabo bwite.
Nta kosa MTN, Yellowdot Rwanda Ltd na Netsolutions Ltd zakoze zicuruza inzenya zitiriwe abantu bahangano Kanyombya na Sekaganda kuko bari babiherewe uburenganzira na Kayitankore Ndjoli na Niyitegeka Gratien bafatanyije na Habyalimana Charles kubahanga.
[7] Habyalimana Charles yajuririye Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi. Mu rubanza RCOMA 00876/2019/HCC rwaciwe ku wa 15/01/2021j Urukiko rwemeje ko ubujurire bwe nta shingiro bufite, rumutegeka guha MTN 1.000.000 Frw igihembo cya Avoka na 700.000 Frw y'ikurikiranarubanza.
[8] Urwo rukiko rwasobanuye ko Habyalimana Charles yivugira ko ntacyo arega Kayitankore Ndjoli na Niyitegeka Gratien kandi ko nta kibazo afite ku masezerano bagiranye na Yellowdots Rwanda Ltd na Netsolutions Ltd kuko yerekeranye n'inzenya zabo bwitej alcaba adahakana ibyavuzwe na Kayitankore Ndjoli ko izina Kanyombya ariwe waryihimbiye aryita character yakinnye muri filimi NTAWE UMENYA AHO BWIRA AGEZE, HARANIRA KUBAHO, ZIRARA ZISHYA bakoranye, bityo rero ko ntaho rwahera rwemeza ko icyo yise ibihangano muntu bye bya Kanyombya na Sekaganda (characters) byagaragaye muri izo filimi ari nabyo bicishwa ku rubuga rwa M TN ku buryo hasuzumwa niba MTN, Yellowdots Rwanda Ltd na Netsolutions Ltd zarabiherewe uruhushya na ba nyirabyo.
[9] Habyalimana Charles yajuririye Urukiko rw'Ubujurire, urwo rukiko rwemeza ko ubujurire bwa kabiri yatanze butari mu bubasha bwarwo. Ku wa 18/11/2021, Me Bundogo Innocent, mu izina rya Habyalimana Charles yandikiye Perezida w'Urukik0 rw'Ubujurire, asaba ko urubanza RCOMA 00876/2019/HCC rwaciwe n'Urukiko Rukuru rwjUbucuruzi ku wa 15/01/2021 rusubirwamo ku mpamvu z'akarengane, navve amaze kubisuzuma yandikira Perezida w'Urukiko rw'lkirenga asaba ko urwo rubanza rusubirwamo. Perezida w'Urukiko rw'lkirenga amaze gusuzuma raporo yashyikirijwe, yemeje ko urubanza rwavuzwe rwongera kuburanishwa, rushyirwa kuri gahunda y'iburanisha yo ku wa 18/01/2023 mu Rukiko rw'lkirenga.
[10] Kuri iyi tariki Urukiko rwahamagaye urubanza rusanga hitabye Habyalimana Charles yunganiwe na Me Bundogo Innocent, MTN ihagarariwe na Me Kabera Jean Claude afatanyije na Me Bizimana Emmanuel, Netsolutions Ltd ihagarariwe na Me Semadwinga Claude, Niyitegeka Gratien ahagarariwe na Me Uwamahoro Marie Grâce, Kayitankore Ndjoli yitabye ariko adafite Avoka naho Yellowdot Rwanda Ltd ititabye ariko yarahamagawe ahatazwi. Urukiko rushingiye ko Kayitankore Ndjoli nta Avoka afite kandi bitemewe ko umuburanyi aburana imbere y'Urukiko rw'lkirenga atamufite, rwasubitse iburanisha kugira ngo ahabwe igihe cyo kumushaka, runategeka ko mu iburanisha rizakurikiraho Niyitegeka Gratien nawe azitaba ubwe.
[11] Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame ku itariki ya 17/04/2023) Habyalimana Charles yunganiwe na Me Bundogo Innocent, MTN ihagarariwe na Me Kabera Jean Claude afatanyije na Me Bizimana Emmanuel, Netsolutions Ltd ihagarariwe na Me Semadwinga Claude, Niyitegeka Gratien yunganiwe na Me Uwamahoro Marie Grâce, Kayitankore Ndjoli yunganiwe na Me Nshimiyimana Moubaraka naho Yellow dot Rwanda Ltd ititabye ariko yarahamagawe ahatazwi.
[12] Urukiko rwahereye ku nzitizi yatanzwe na Me Semadwinga Claude, mu izina rya Netsolutions Ltd, avuga ko hashingiwe ku biteganywa n'ingingo ya 55 y'ltegeko N 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bwjinkiko, ikirego cya Habyalimana Charles kitagombaga kwakirwa kuko nta karengane agaragaza mu kirego cye, rumenyesha ababuranyi ko atari ngombwa kuyisuzuma kukoCIIidashingiye ku mpamvu ndemyagihugu kandi, nk'uko byafashweho umurongo mu manza zinyuranye3, iyo Perezida w'Urukiko rw'lkirenga yemeje 1<0 urubanza rwongera kuburanishwa, ruburanishwa mu mizi nta zindi nzitizi zitanzwe zatuma urubanza rutaburanishwa mu mizi uretse inzitizi ndemyagihugu.
[13] Nyuma yo gufata icyo cyemezo, urubanza rwakomeje iburanisha mu mizi, Ibibazo byaburanyweho ni ibi bikurikira:
a.Kumenya nyir'uburenganzira burengerwa ku bihangano muntu Kanyombya na Sekaganda
b.Kumenya niba MTN yaracuruje ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda nta burenganzira bitangiwe.
c.Ku bijyanye n'indishyi zisabwa na Habyalimana Charles zishingiye ku byo avuga ko MTN yacuruje ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda ibahinduriye imisusire kandi nta burenganzira bitangiwe, ndetse n'indishyi zisabwa kuri uru rwego, Urukiko rwamenyesheje ababuranyi ko hazabanza gufatwa icyemezo ku bibazo bibiri bimaze kuvugwa.
11. ISESENGURA RY'IBIBAZO ¥1GIZE URUBANZA
A. kumenya nyir'uburenganzira burengerwa n'itegeko ku bihangano muntu kanyombya na sekaganda
[14] Habyalimana Charles na Me Bundogo Innocent umwunganira bavuga ko mu rubanza RCOMA 00876/2019/1-lcc, Urukiko Rukuru rw'Ubucuruzi rwemeje ko imikirize ÿ'urubanza rwari rwajuririwe idahindutse, rwirengagije ko urwo rukiko rwivuguruje, aho rwavuze ko nyuma yo gusuzuma générique za filimi ZIRÂRA ZISHYA, HARANIRA KUBAHO na NTAWE UMENYA IYO BWIRA AGEZE zigaragaramo ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda, rwasanze umwanditsi n'umuyobozi wazo ari Habyalimana Charles naho Kayitankore Ndjori na Niyitegeka Gratien ari abakinnyi, ariko rukanzura ko bafatanyije guhanga, nyamara umukinnyi adashobora kwitwa umuhanzi kuko ingingo ya 227 y'ltegeko no 31/2009 ryo ku wa 26/10/2009 rigamije kurengera umutungo bwite mu by'ubwenge ivuga ko abafite uburenganzira bw'ubuhanzi ari abafatanyije guhanga nk'uwayoboye imirimo, umutoza, umwanditsi w'umukino, cyangwa umuhimbyi wa m uzika.
[15] Bavuga ko umuhanzi w'igihangano ari we ufite umwanya w'ibanze ku burenganzira nyamuntu no ku burenganzira bw'umutungo ku gihangano cye kandi ko kugira ngo umuntu afatwe nka nyir'igihangano bihagije ko izina rye rigaragara ku gihangano mu buryo busanzwe bukoreshwa iyo nta kimenyetso kibivuguruza, ibi bakaba babishingira ku ngingo za 222 na 223 z’ltegeko ryavuzwe rigamije kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge.
[16] Basobanura ko mu ikorwa ry'igihangano cy'iyumvabona nka filimi, habamo imyuga myinshi, ko abahanga mu mwuga wo gukora filimi bagaragaza imyuga y'ingenzi 57 igizwe n'imyuga ÿ'abahanzi bahanga (conception) n'imyuga y'abakozi bakora ibyo bategetswe (execution), bashyira mu bikorwa ibyatekerejwe n'abahanzi, umwanditsi akaba ari mu bahanga, naho umukinnyi ari mu bashyira mu bikorwa.
[17] Bavuga ko umuntu muhangano ahangwa mbere y'uko filimi ubwayo ikorwa, agahangwa n'umwanditsi wa filimi witwa scénariste wabanje gukora BIBLE ikubiyemo imisusire n'imiterere y'abantu bahangano akabishyira mu gitabo cyitwa SCENARIO ari nacyo gikurikizwa mu gihe cyo gukora filimiy ko rero umukinnyi akina umuntu muhangano wahanzwe mbere, akamukina yubahiriza amabwiriza ahabwa njumuyobozi w'umukino, icyo gikorwa cyo gukina akagihemberwa bikarangirira aho nta bundi burenganzira ku gihangano ategereje.
[18] Batanga urugero rw'umuntu muhangano uzwi ku isi yose witwa JAMES BOND, bakavuga ko yahanzwe na IAN FLEMING muri 1953, ariko ko filimi ya mbere ya JAMES BOND yakozwe muri 1962 nyuma y'imyaka icyenda, ko kugeza muri 2019 hari hamaze gukinwa kuri JAMES BOND filimi zigeze kuri 25, amaze gukinwan'abantu bagera ku 9 batandukanye. Bavuga ko igihangano muntu JAMES BOND ari icya IAN Fleming n'abamukomokaho igihe cyose kitaraba umutungo wa rubanda, ko umukinnyi we aza agakina akagenda hakazaza undi.
[19] Batanga n'urugero rw'umuntu muhangano ukundwa n'abana wit-wa SPIDER MAN wahanzwe na STAN LEE na STEVE DITKO, ubu nawe umaze gukinwa n i abantu barenga 8, umwe akaza agakina akagenda, undi akaza, igihangano muntu cyo kigakomeza kuba icy'abo bahanzi (co-auteurs) igihe cyose bakiriho, ndetse n'abazungura babo, kugeza kigiye mu mutungo wa rubanda.
[20] Me Kabera Jean Claude na Me Bizimana Emmanuel bahagarariye MTN bavuga ko filimi zakinywemo abantu bahangano Kanyombya na Sekaganda zandikishijwe na Société de production Audio, Audiovisuelle et Multimédia 2 à 2m yanditse kuri Marie Goretti Niragire, ku buryo ariyo igaragara kuri certificat, bityo ko ariyo ifite uburenganzira bw'umuhanzi kuri ibyo bihangano.
[21] Me Semadwinga Claude uhagarariye Netsolutions Ltd avuga ko ikibazo cyo kumenya niba Habyalimana Charles ari nyir'ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda ntacyo akivugaho kuko amasezerano Netsolutions Ltd yagiranye na Niyitegeka Gratien arebana n'inzenya ze bwite, akaba ntaho ahuriye n'ibyo bihangano muntu.
[22] Niyitegeka Gratien avuga ko abisabwe na Habyalimana Charles yakinnye umuntu muhangano Sekaganda muri filimi ZIRARA ZISHYA, ko nta handi yakoresheje iryo zina usibye ko mu buzima busanzwe barimuhamagara akitaba. Me Uwamahoro Marie Grâce umwunganira nawe avuga ko nta mpamvu Niyitegeka Gratien yagombaga kuzanwa mu rubanza kuko amasezerano yagiranye na Netsolutions Ltd ntaho ahuriye n'umuntu muhangano Sekaganda.
[23] Kayitankore Ndjoli avuga ko atari umuntu muhangano wa Habyalimana Charles, ko izina Kanyombya yakinnye yitwa muri filimi za Habyalimana Charles ari we warihimbiye, ko niba Habyalimana Charles yarandikishije iryo zina aryita igihangano cye yaba ari amakosa yakoze kuko yakabaye yaramusabye uburenganzira bwo gukoresha izina rye no kuryandikisha. Ku kibazo yabajijwe cyo kumenya igihe yatangiriye gukoresha izina Kanyombya, yasubije ko ari uguhera muri 2002 akorana na Habyalimana Charles. Me Nshimiyimana Moubaraka umwunganira nawe avuga ko Kayitankore Ndjoli atigeze agirana amasezerano na Habyalimana Charles ko azaba umuhangano muntu we, ku buryo ÿaba yarishe amasezerano bagiranye.
UKO URUKIKO RUBIBONA
[24] Itegeko N 31/2009 ryo ku wa 26/10/2009 rigamije kurengera umutungo bwite mu by'ubwenge, rigena, mu ngingo yaryo ya 195, agace ka mbere, ko ibihangano by'umwimerere mu buvanganzo, mu bugeni no mu bumenyi bifite uburenganzira bwo kurengerwa n'iryo tegeko, rikagaragaza bimwe mu bihangano by'ubwenge by'umwimerere mu rwego rw'ubuvanganzo, ubugeni n'ubumenyi birengerwa naryo. Muri byo havugwamo ibihangano bikozwe mu nyandiko (ibitabo, udutabo n'izindi nyandiko) n'ibihangano by'iyumvabona.
[25] Iryo tegeko rigena kandi, mu ngingo yaryo ya 222, ko umuhanzi w'igihangano ari we ufite umwanya w'ibanze ku burenganzira nyamuntu no ku burenganzira bw'umutungo ku gihangano cye, naho mu ngingo yaryo ya 227 rikagena ko abafite umwanya w'ibanze ku burenganzira nyamuntu no ku burenganzira bw'umutungo ku gihangano cy'iyumvabona ari abafatanyije guhanga icyo gihangano nk'uwayoboye imirimo, umutoza, umwanditsi w'umukino, cyangwa urnuhimbyi wa muzika.
[26] Itegeko ryavuzwe rigamije kurengera umutungo bwite mu by'ubwenge ritanga ibisobanuro by'amagambo yerekeye uburenganzira bw'umuhanzi mu ngingo yaryo ya 6. Bivugwamo ko:
-Umuhanzi ari umuntu wahanze igihangano(mu gace ka 2);
Igihangano ari icyahimbwe icyo aricyo cyose mu rwego rw'ubuvanganzo, rw'ubugeni cyangwa ubumenyi (mu gace ka 17);
Igihangano cy'iyumvambona ari igihangano kigizwe n'uruhererekane rw'amashusho yegeranyijwe agasa nk'aho ayega, giherekejwe cyangwa kidaherekejwe n'amajwi, kandi igihe giherekejwe n'amajwi kikaba gishobora kumvwa (mu gace ka 19);
Igihangano cy'ubufatanye ari igihangano cyahanzwe ku bufatahyè bw'abahanzi babiri cyangwa benshi ( mu gace ka 22).
[27] Ingingo z’itegeko zivuzwe haruguru zumvikanisha neza ko ufite umwanya w’ibanze ku burenganzira nyamuntu no ku burenganzira bw'umutungo ku cyahimbwe icyo aricyo cyose mu rwego rw'ubuvanganzo, rw'ubugeni n'ubumenyi Cyangwa ku gihangano cy’iyumvambona ari umuntu wagihanže cyangwa abafatanyije kugihanga.
[28] Ku birebana n'ibisabwa kugira ngo igihangano cy'ubwenge cyjumwimerere kirengerwe, ingingo ya 197 y'itegeko rigamije kurengera umutungo bwite mu by'ubwenge igira iti: kurengera igihangano cy'ubwenge cy'umwimerere biteganywa n'iri tegeko ntibibanza gusabirwa uruhushya mu buyobozi. Icyakora, iyo ibyo bibayeho, abahanze ibihangano birengerwa h liri tegeko bashobora kwandikisha ibihangano byabo mu buyobozi bubifitiye ububasha (igika cya mbere), ndetse ko kurengera bitangira gukorwa kuva igihangano gihimbwa, n'iyo cyaba kitarashyizwe ku gikoresho gifatika, Igihangano cyitwa ko cyahimbwe, n'iyo cyaba kitarashyirwa ahagaragara, igihe cyatangiye gutunganywa n'iyo cyaba kitararangira n'igihe umuhanzi akigitekerezaho (igika cya kabiri). Ibivuzwe muri ibi bika bibiri byumvikanisha neza ko igihangano kirindwa n'iyo cyaba kitarandikishijwe, ndetse n'iyo kigikorwa.
[29] Ku birebana n'ibimenyetso bigaragaza nyir'uburenganzira bw'umuhanzi ku gihangano ( titulaire des droits ďauteur), ingingo ya 223 y'iryo tegeko, mu gice cyayo cya mbere, igira iti: kugira ngo umuhanzi w'igihangano afatwe nka nyir'igihangano, iyo nta kimenyetso kibivuguruza, kandi ashobore kuba afite uburenganzira bwo kuregera indishyi zijyanye no guhungabanya uburenganzira bw'umuhanzi, birahagije ko izina rye rigaragara ku gihangano mu buryo busanzwe bukoreshwa.
[30] Ku birebana n'uru rubanza, mu bimenyetso Habyalimana Charles yatanze agaragaza ko ari we nyirjuburenganzira ku bantu bahangano Kanyombya na Sekaganda, harimo:
BIBLES zikubiyemo amazina y'abakinyi muri filimi NTAWE UMENYA AHO BWIRA AGEZEi HARANIRA KUBAHO na ZIRARA ZISHYA. Muri BIBLE ya filimi ZIRARA ZISHYA hagaragaramo umuntu muhangano witwa Sekaganda; muri BIBLE y'iyo filimi hamwe no muri BIBLE za filimiHARANIRA KUBAHO na NTAWE UMENYA IYO BWIRA AGEZE hagaragaramoumuntu muhangano witwa Kanyombya;
Incamake ya filimi ZIRARA ZISHYA ivugwamo ko iyo filimi ari saison ya gatatu y'inkuru yatangiranye na NTAWE UMENYA AHO BWIRA AGEZE ariyo saison ya mbere na HARANIRA KUBAHO ariyo saison ya kabiri, nayo ivugwamo ko umwanditsi w'umukino ari Habyarimana Charles;
[31] Générique zisoza n'izibanza za filimi NTAWE UMENYA AHO BWIRA AGEZE, HARANIRA KUBAHO na ZIRARA ZISHYA, zivugwamo ko uwanditse akanayobora imikino ari Habyalimana Charles, ko Kayitankore Ndjoli yakinnye yitwa Kanyombya. Bivugwamo kandi muri Générique ya filimi ZIRARA ZISHYA ko Niyitegeka Gratien yakinnye yitwa Sekaganda.
[32] Urukiko rurasanga kuba muri générique zibanza n'izisoza za filimi NTAWE UMENYA AHO BWIRA AGEZE, HARANIRA KUBAHO na ZIRARA ZISHYA uko ari eshatu bivugwamo ko Habyalimana Charles ari umwanditsi wazo, bihagije ubwabyo kugaragaza ko ari we wenyine wahanze abantu bahangano biswe KANYOMBYA na Sekaganda bavugwa muri izo filimi kuko nta kimenyetso cyatanzwe kibivuguruza, hakaba nta yandi mazina y'uwanditse ziriya filimi agaragaramo ngo bibe byakwitwa ko hari uwo bafatanyije.
[33] Urukiko rurasanga, usibye ibivugwa muri générique za filimi zavuzwe k'uwazanditse akanaziyobora, inyandiko zigizwe na bible za filimi NTAWE UMENYA AHO BWIRA AGEZE, HARANIRA KUBAHO na ZIRARA ZISHYA, incamake ya filimi ZIRARA ZISHYA, zishyirwa nazo ku rutonde rw' ibihangano birengerwa n'itegeko rigamije kurengera umutungo bwite mu by'ubwenge, hashingiye ku bivugwa mu ngingo yaryo ya 195 yavuzwe haruguru, zishimangira ko Habyalimana Charles ariwe wahanze filimi abantu bahangano Kanyombya na Sekaganda bavugwamo.
[34] Urukiko rurasanga kandi kuba bivugwa muri générique y'izo filimi ko Kayitankore Ndjoli na Niyitegeka Gratien ari abakinnyi, bihagije nabyo kugaragaza ko nta ruhare bagize mu ihangwa ry'abantu bahangano Kanyombya na Sekaganda bakinnye bitwa, kuko, kuba umuntu yarakinnye igihangano muntu mu nkuru mpimbano bitamuhesha uburenganzira bwjumwanditsi. Ibi bikaba byumvikana kuko ibyo bakora byose baba babiyoborwamo kandi bategekwa n'umutoza w'abakinnyi.
[35] Ku bijyanye n'ibyo M TN iburanisha ko Société de production Audio, Audiovisuelle et Multimédia 2 ů 2m ariyo ifite uburenganzira bw'umuhanzi ku bihangano muntu Kanyombya na Sekaganda kuko ariyo yandikishije muri RDB filimi bagaragaramo, Urukiko rurasanga nta shingiro bifite kuko ibimenyetso byatanzwe bigizwe na générique, bible n'incamake bigaragaza ko uwahanze ibyo bihangano ari Habyalimana Charles, ingingo za 222 na 227 zavuzwe haruguru z'itegeko rigamije kurengera umutungo bwite mu by'ubwenge zikaba ziteganya ko abahanzi cyangwa afatanyije guhanga igihangano aribo bafite umwanya w'ibanze ku burenganzira nyamuntu no ku burenganzira bw'umutungo ku gihangano cyjiyumvabona.
[36] Ku bijyanye n'ibyo Kayitankore Ndjoli avuga ko izina Kanyombya ari iryo yihimbye Urukiko rurasanga bitafatwaho ukuri kuko nawe ubwe yemera ko yatangiye kurikoresha guhera muri 2002 akorana na Habyalimana Charles, bikaba bigaragara muri générique za filimi N TAWE UMENYA AHO BWIRA AGEZE, HARANIRA KUBAHO na ZIRARA ZISHYA ko nta rundi ruhare yazigizemo uretse kuba yarazikinnyemo.
[37] Hashingiwe ku itegeko no ku bimenyetso byasobanuwe haruguru, Urukiko rurasanga Habyalimana Charles ariwe nyir'uburenganzira burengerwa n'itegeko ku bihangano muntu Kanyombya na Sekaganda.
b. kumenya mba mtn yarakoresheje ibihangano muntu kanyombya na sekaganda mu bucuruzi buyibyarira inyungu nta burenganzira bitangiwe
[38] Habyalimana Charles na Me Bundogo Innocent umwunganira bavuga ko Urukiko rw'Ubucuruzi rwemeje ko MTN i Yellow dot Rwanda Ltd na Netsolutions Ltd zacuruje inzenya zitiriwe ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda babiherewe uburenganzira na ba nyirabyo Kayitankore Ndjoli na Niyitegeka Gratien kuko bafatanyije na Habyalimana Charles guhanga abo bantu bahangano no guhanga filimi bakinnyemo abo bantu bahangano, ko Urukiko Rukuru rw'Ubucuruzi narwo, aho gukosora icyo cyemezo, rwavuze ko nta bimenyetso byatanzwe bigaragaza ko ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda aribyo bicishwa ku rubuga rwa MTN ku buryo hasuzumwa niba yarabiherewe uruhushya na nyirabyo, rwirengagije ibimenyetso bashyize muri dosiye bigaragaza ko MTN, igendeye ku bwamamare bwjibyo bihangano muntu, yubatse icyo yise SERIVISI Y'URWENYA YA Kanyombya n'icyo yise SERIVISI Y'IKINAMICO SEKAGANDA.
[39] Bavuga kandi ko MTN yazanye mu rubanza Yellowdot Rwanda Ltd na Netsolütions Ltd byagiranye amasezerano kugira ngo byitwe ko yakoze ibyo yari ifitiye uruhushya, ivuga ko ibyo bigo byabaga byahawe uburenganzira na Kayitankore Ndjoli na Niyitegeka Gratien hakurikijwe amasezerano bagiranye, nyamara nta na hamwe ayo masezerano atanga uburenganzira bwo gukoresha ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda, ari nayo mpamvu ntacyo abarega kimwe n'ibigo byavuzwe, akaba ahubwo arega MTN kuko bigaragara ko yacuruje inzenya/content zabo yifashishije ubwamamare bw'ibyo bihangano muntu KANYOMBYA na SEKAGANDA, ibi akaba aribyo bita character merchandising, bivuga gukoresha umuntu hagendewe ku bwamamare bwe kugira ngo abamukunda bitabire igicuruzwa.
[40] Bavuga ko nta wundi wari guha MTN uburenganzira bwo gucuruza ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda uretse Habyalimana Charles ubwe nk'umuhanzi wjibyo bihangano, kuba MTN yarabikoresheje mu bucuruzi buyibyarira inyungu, nta burenganzira yabitangiye, ndetse yaranabihinduriye isura, akaba ariyo mpamvu asaba ko yategekwa kubitangira indishyi.
[41] Me Kabera Jean Claude na Me Bizimana Emmanuel bahagarariye MTN bavuga ko ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda ataribyo byacurujwe ku rubuga rwayo, ahubwo ko hacurujwe inzenya za Kayitankore Ndjoli na Niyitegeka Gratien.
[42] Bavuga kandi ko MTN ikora ubucuruzi bw'amayinite (unités), internet n'ibindi, ku buryo iyo umuntu akeneye gucuruza content, yo imuha platform acururizaho, bakemeranya uburyo bazagabana inyungu, ko ari muri urwo rwego MTN yagiranye amasezerano n'ibigo Yellowdot Rwanda Ltd na Netsolutions Ltd.
[43] Bakomeza bavuga ko serivisi zacaga ku rubuga rwa MTN atari izayo, ko ibigo Yellowdot Rwanda Ltd na Netsolutions Ltd aribyo byishakiye ababiha inzenya biyizeza ko bizifiteho uburenganzira busesuye kuko byazihawe na ba nyirazo, ko rero ibyo Habyalimana Charles avuga ko hakoreshejwe ibihangano bye Kanyombya na Sekaganda atari MTN yabiryozwa kuko nta masezerano yagiranye na Niyitegeka Gratien cyangwa Kayitankore Ndjoli ku buryo yaba yari ifite inshingano zo kugenzura uburenganzira bafite ku nzenya bahaye Yellowdot Rwanda Ltd na Netsolutions Ltd hakurikijwe amasezerano bakoranye.
[44] Bavuga nanone ko kugira ngo ibihangano bifatwe nk'aho bikoreshejwe nta burenganzira bitangiwe, bigomba kuba byarandikishijwe nk'umutungo bwite, ko nta kimenyetso Habyalimana Charles agaragaza ko yandikishije ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda nk'umutungo we bwite, ko n'icyandikishijwe muri RDB ari filimi ZIRARA ZISHYA atari ibyo bihangano muntu.
[45] Me Semadwinga Claude uhagarariye Netsolutions Ltd avuga ko nta masezerano yihariye Netsolutions Ltd yakoranye na MTN ku bireba icuruzwa ry'inzenya kubera ko yari isanzwe iyiha platform yo gucuruza products zayo, ko MTN yabahaye urubuga ariko ko ibyo bashyizemo ari ibyo abahanzi babahaye birebana n'ibihangano byabo bwite, ko n'amasezerano yagiranye na Niyitegeka Gratien arebana nj inzenya ze bwite, akaba ntaho ahuriye n'igihangano muntu Sekaganda Niyitegeka Gratien nawe avuga ko ibihangano yagurishije ari ibyo yahanze ku giti cye, ko nta masezerano yasinye aha Netsolutions Ltd n'undi uwo ariwe wese uburenganzira bwo gukoresha izina Sekaganda mu bikorwa byamamaza ibihangano bye bwite, cyane cyane ko nk'umuhanzi aba akeneye ko ibikorwa bye byamamara mu izina rye.
[46] Ku bijyanye no kuba mu masezerano yagiranye na Netsolutions Ltd amazina ye barayakurikije amagambo A.K.A Sekaganda, avuga ko ari imyandikire ariko ko bitavuze ko inzenya yakinnye zari kwitwa iza Sekaganda. Me Uwamahoro Grace umwunganira nawe avuga ko nta bimenyetso MTN itanga bigaragaza ko Niyitegeka Gratien yatanze uburenganzira bwo kwamamaza inzenya ze hakoreshejwe izina rya Sekaganda.
[47] Me Nshimiyimana Moubaraka wunganira Kayitankore Ndjoli avuga ko amasezerano uyu afitanye na Yellowdot Ltd ntaho ahuriye n'ibihangano biregerwa kuko inzenya ze arizo yatanze hakurikijwe amasezerano yakoranye na Yellowdot Ltd, kandi ko muri izo nzenya atigeze akoreshamo izina Kanyombya.
UKO URUKIKO RUBIBONA
[48] Kugira ngo Urukiko rusuzume ikibazo cyo kumenya niba MTN yarakoresheje ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda mu bucuruzi buyibyarira inyungu nta burenganzira bitangiwe, ni ngombwa kubanza gusuzuma ibibazo bikurikira:
▪ Kumenya niba ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda byaracurujwe ku rubuga rwa MTN n'uruhare yaba yarabigizemo.
▪ Niba MTN yaracuruje ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda, kumenya niba yaragombaga kubiherwa uburenganzira na Habyalimana Charles.
a) Ku bijyanye no kumenya niba ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda byaracurujwe ku rubuga rwa MTN n'uruhare yaba yarabigizemo
[49] Mu gusuzuma niba ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda byaracurujwe ku rubuga rwa MTN nk'uko Habyalimana Charles abivuga, cyangwa niba ibyacurujwe ku rubuga rwayo ari inzenya za Kayitankore Ndjoli na Niyitegeka Gratien nk'uko MTN ibivuga, nta handi Urukiko rwahera usibye ku bimenyetso biri muri dosiye.
[50] Ingingo ya 12 y'ltegeko N22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'imbonezamubano, iz'ubucuruzi, iz'umurimo jiz'ubutegetsi iteganya, mu gika cyayo cya mbere, ko urega agomba kugaragaza n ibimenyetso by'ibyo aregera. lyo abibuze, uwarezwe aratsinda. Ingingo ya 3 y'ltegeko N15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n'itangwa ryabyo nayo iteganya, mu gika cyayo cya mbere, ko buri muburanyi agomba kugaragaza ukuri kw'ibyo aburana.
[51] Muri dosiye yjuru rubanza, harimo ibimenyetso bikurikira:
a.Ubutumwa bugufi bushishikariza abafatabuguzi ba MTN kugana Serivisi y'urwenya ya Kanyombya bahamagaye kuri 765 na enregistrement ÿumvisha ko iyo bahamagaraga kuri iyo nomero bababwiraga ngo kumva urwenya rw'uyu munsi kanda 1. Kujya muri kontiyanyu kanda 2. Kurnva urwenya rw'inkirigito kanda 3; Mukiriya mwiza mwahisemo urwenya rw'umunota, kwiyandikisha mu ifatabuguzi ry'ukwezi ku mafaranga 400 kanda 1, ifatabuguzi ry'icyumweru ku mafaranga 100 kanda 2, bakubahiriza ayo mabwiriza bakabaha ibyo MTN yise URWENYA RWA KAÑŸOMBYA.
b. Ubutumwa bugufi bushishikariza abafatabuguzi ba MTN kugana SERIVISI Y'URWENYA YA Sekaganda buteye butya: Sekaganda! Hamagara 1757 wumve urwenya, ndetse na enregistrement yumvisha ko iyo bakurikizaga amabwiriza bababwiraga ngo Ikaze na none muri serivisi y'ikinamico. Kumva Sekaganda kanda 1. Kumva SEBURIKOKO kanda 2, kumva UMUTWARE kanda 3; hano mushobora kumva ikinamico zitandukanye harimo iz' urukundo, izisekeje ndetse n'izindi nyinshi. Iyandikishe muri serivisiy'icyumweruy'ikinamico wumve Sekaganda, UMUTWARE na ku buntu mu minota 20 ya mbere. Kubyemeza kanda 1 ku mafqranga 15 iminota 5.
[52] Urukiko rurasanga kuba abafatabuguzi ba MTN barohererezwaga ubutumwa bubashishikariza guhamagara kuri nomero 765 babwirwa ko bagiye kumva inzenya za Kanyombya, bayihamagara bagasangamo ahubwo inzenya za Kayitankore Ndjoli, no kuba barohererezwaga ubutumwa bubashishikariza guhamagara kuri nomero 1757 babwirwa ko bagiye kumva inzenya za Sekaganda, bayihamagara bagasangamo ahubwo inzenya za Niyitegeka Gratien, bigaragaza ubwabyo ko ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda byifashishijwe mu kwamamaza/gucuruza inzenya za Kayitankore Ndjoli na Niyitegeka Gratien.
Byongeye kandi, kuba Kayitankore Ndjoli ari nawe wakinnye muri filimi Haranira KUBAHO, NTAWE UMENYA IYO BWIRA AGEZE, ZIRARA ZISHYA yitwa Kanyombya na Niyitegeka Gratien akaba yarakinnye muri filimi ZIRARA ZISHYA yitwa Sekaganda Urukiko rurasanga igikorwa cyo guhuza ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda n'inzenya z'abakinnye ibyo bihangano muntu, bigaragaza ko icyari kigenderewe ari ukwifashisha ubwamamare bw'abo bantu kugira ngo ababakunda bitabire kugura inzenya za Kayitankore Ndjoli na Niyitegeka Gratien bahamagara kuri nomero za telefone zari zagenewe icyo gikorwa, bikaba byumvikanisha ko ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda byacurujwe ku rubuga rwa MTN, Urukiko rukaba rero rusanga ibyo ivuga ko hacurujwe gusa inzenya za Kayitankore Ndjoli na Niyitegeka Gratien nta shingiro bifite.
-Ku bijyanye no kumenya uruhare rwa MTN muri icyo gikorwa, hasuzumwa nanone ibimenyetso bitandukanye byashyizwe muri dosiye. Usibye ubutumwa bwavuzwe haruguru ku gika cya 50 cy'uru rubanza, harimo;
-Ubutumwa bugufi bwohererejwe abafatabuguzi ba MTN bugira buti:
-Yello, Ifatabuguzi ryanyu rya Kanyornbya 1 min daily ryakunze, Muhawe iminsi itatu mukoresha serivisi ku buntu, Hamagara 765 uryoherwe n 'u rwenya; o Y'ello, Ifatabuguzi ryawe rya Kanyombya I min ya buri munsi ntiryavuguruwe kuko nta mafaranga ahagije mufitemo. Mwongeremo amafaranga; o Yello. Ifatabuguzi ryawe rya serivisi ya Kanyombya 1 min rycz buri munsi ryahagaritswe, Wakongera gufata ifatabuguzi wohereza stop 1 kuri 765 Ubutumwa bugufi bwohererejwe abafatabuguzi ba MT N mu gihe bayibajije amafaranga asigaye ku makarita yabo, ibagaragariza amafaranga basigajemo, hagakurikiraho amagambo akurikira: Sekaganda! Harnagara 1757 wumve urwenya.
-Amasezerano MTN yagiranye na Yellowdot Rwanda Ltd ku wa 26/04/2016 avugwamo ko ari ayo gucuruza amakuru y'imikino.
Amasezerano MTN yagiranye na Netsolutions Ltd ku wa 27/08/2014 avugwamo ibijyanye n'imikoranire yabo.
Amasezerano Yellowdot Rwanda Ltd yagiranye na Kayitankore Ndjoli ku wa 09/05/2016 n'ayo Netsolutions Ltd yagiranye na Niyitegeka Gratien ku wa 28/07 /2016 avuga ko bazajya bayiha audio content.
[53] Urukiko rurasanga iyo hasuzumwe amasezerano MTN yagiranye na Yellowdot Rwanda Ltd na Netsolutions Ltd, ndetse n'ayo ibi bigo byagiranye na Kayitankore Ndjoli na Niyitegeka Gratien bose bagobokeshejwe mu rubanza na MTN, ntahavugwamo imikoreshereze y'ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda, ibi bikaba bihura n'ibyo Niyitegeka Gratien na Kayitankore Ndjoli bavuga ko bagurishije ibihangano byabo mu mazina yabo bwite kandi ko ntaho bakoreshejemo amazina Kanyombya na Sekaganda.
[54] Urukiko rurasanga n'iyo hasuzumwe ubutumwa bwohererezwaga abafatabuguzi ba MTN, ntaho bigaragara ko bwatanzwe na Yellowdot Rwanda Ltd cyangwa Netsolutions Ltd kuko ntaho bugaragaramo amazina y'ibyo bigo, ku buryo hakwemezwa ko aribyo byongeyemo amagambo ahuza inzenya za Kayitankore Ndjoli na Niyitegeka Gratien n'ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda, ahubwo bigaragara ko butanzwe na MTN mu mazina yayo ubwayo.
[55] Urukiko rurasanga ubwo butumwa bugaragaza kandi ko ibikorwa byose by'ubucuruzi byakorwaga na MTN mu izina ryayo yonyine kuko ariyo yamamazaga icuruzwa ry'ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda, niyo yagiranaga amasezerano n'umufatabuguzi wayo, niyo yasesaga amasezerano iyo umufatabuguzi nta mafaranga yabaga afite ku ikarita ya MTN, niyo kandi yakiraga ubwishyu bwose buvuye muri ubwo bucuruzi.
[56] Hashingiwe rero ku bimenyetso byatanzwe, Urukiko rurasanga MTN yaracuruje mu izina ryayo bwite no mu nyungu zayo bwite ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda bya Habyalimana Charles, ibyifashishije mu kwamamaza inzenya za Kayitankore Ndjoli na Niyitegeka Gratien.
b) Ku bijyanye no kumenya niba nta burenganzira MTN yari ifite bwo gucuruza ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda itabiherewe uburenganzira na Habyalimana Charles
[57] Ingingo ya 228 y'ltegeko N 31/2009 ryo ku wa 26/10/2009 rigamije kurengera umutungo bwite mu byjubwenge igira iti: uburenganzira nyamuntu ntibwegurirwa undi nyirabwo akiriho, butangwa gusa biciye mu nzira y'umurage cyangwa hashingiwe ku itegeko rigenga izungura.
[58] Ingingo ya 229 y'iryo tegeko nayo igira iti: uburenganzira ku mutungo w'igihangano ni umutungo wimukanwa, kandi bushobora kwegurirwa abakiriho biciye mu buryo bw'umurage cyangwa hashingiwe ku itegekö rigenga izungura. Mu gihe cyose ubwo burenganzira bukirengerwa, nyir'uburenganzira bw'umuhanzi ku gihangano ashobora kubwegurira urnuntu Uwo ariwe wese ku giti cye cyangwa ishyirahamwe, 111< 0 bwakabaye cyangwa igice cyabwo biciye mu masezerano (igika Cya mbere). Amasezerano agira agaciro gusa iyo akozwe mu nyandiko kandi agashyirwaho umukono n'impande zose zayagiranye ( igika cya kabiri).
[59] Ibivuzwe muri izi ngingo bigomba kureberwa hamwe n'ibiteganywa mu ngingo ya 199, igika cya 2, y'iryo tegeko iteganya ko n'iyo uburenganzira ku mutungo bwakwegurirwa abandi urnuhanzi w'igihangano afite uburenganzira bwo kwanga ko igihangano cye cyangizwa, cyononwa cyangwa gihindurirwa isura [..„..] n'iya 200, igika cya mbere, agace ka 3, ÿ'iryo tegeko iteganya ko umuhanzi w'igihangano ari we wenyine ufite uburenganzira bwo gutegura ihinduramiterere, imitunganyirize y'igihangano cye mu bundi burycj ndetse no kukibyazamo ibindi bintu.
[60] Ku birebana n'uru rubanza, byagaragajwe haruguru ko Habyalimana Charles ari we wahanze ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda, ko MTN, igendeye ku bwamamare bwabo yabakoresheje mu bucuruzi bwayo mu kwamamaza inzenya za Rayitankore Ndjoli na Niyitegeka Gratien. Byagaragaje kandi ko MTN itari yabanje kubisabira uburenganzira Habyalimana Charles, ibi nayo ikaba itabihakana usibye ko yiregura ivuga ko atabyandikishije muri RDB nk'umutungo bwite, bityo ko atavuga ko byakoreshejwe nta burenganzira bitangiwe.
[61] Urukiko rurasanga, nubwo MTN itagaragaza itegeko ishingiraho ibivuga, ÿitiranya ibirebana n'ibirango (marques), bivugwa mu nteruro ya kabiri y'ltegeko N 31/2009 ryo ku wa 26/10/2009 rigamije kurengera umutungo bwite mu by'ubwenge, bigomba kwandikishwa nk'umutungo bwite kugira ngo uwabyandikishije abigireho uburenganzira bwihariye hakurikijwe ibivugwa mu ngingo yaryo ya 141 [3], n'ibirebana n'ibihangano by'umwimerere mu buvanganzo, mu bugeni no mu bumenyi, birengerwa, nk'uko bisobanurwa mu ngingo yaryo ya 197 yavuzwe haruguru, bitabanje gusabirwa uruhushya mu buyobozi, ndetse kuva bigihimbwa, ni iyo byaba bitarashyirwa ku bikoresho bifatika.
[62] Hashingiwe rero ku mategeko yavuzwe no ku bimenyetso byatanzwe, Urukiko rurasanga MTN yarakoresheje ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda mu bucuruzi buyibyarira inyungu, nta burenganzira ibifitiye kuko itari yabiherewe uburenganzira na Habyalimana Charles, ari nawe nyir'uburenganzira burengerwa n'itegeko kuri ibyo bihangano,
III. ICYEMEZO CY'URUKIKO
[63] Rwemeje ko MTN yakoresheje ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda bya Habyalimana Charles mu bucuruzi buyibyarira inyungu nta burenganzira ibifitiye;
[64] Rwemeje ko urubanza ruzakomeza hasuzumwa ikibazo kirebana n'indishyi ku munsi ababuranyi bazamenyeshwa n'ubwanditsi.
[1] Asobanura ko BIBLE ari agatabo gakubiyemo amazina y'abantu bahangano n'imiterere ya buri wese, icyo bapfana hagati yabo ku buryo umuntu nyamuntu ujya gukina wese aba yumva neza urnuntu muhangano watekerejwe uko ateye n'ah0 ahurira na bagenzi be,
[2] Asobanura ko SCENARIO ari igitabo cyerekana amagambo buri mukinnyi agomba kuvuga n'uburyo agomba kuyavugamo, ibikorwa agomba gukora, uburyo abikora n'igihe abikorera, amarangamutima amuranga buri gihe cyose, ko aricyo gikubiyemo inkuru (intrigue) yose uko yakabaye nk'uko igomba kugaragazwa n'abakinnyi.